skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yavuze ku nama igiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi muri Angola

Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida João Lourenço yatumiye i Luanda kuwa gatatu ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DR Congo mu nama nshya ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Angop.
Angop ivuga kandi ko Perezida Lourenço yanatumiye Uhuru Kenyatta umuhuza w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) ku kibazo cya Congo.
Lourenço, uyoboye inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR), amaze (...)

Sponsored Ad

Perezida João Lourenço yatumiye i Luanda kuwa gatatu ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DR Congo mu nama nshya ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Angop.

Angop ivuga kandi ko Perezida Lourenço yanatumiye Uhuru Kenyatta umuhuza w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) ku kibazo cya Congo.

Lourenço, uyoboye inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR), amaze igihe ashyira umuhate mu kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Umwaka ushize, Perezida Lourenço yagize uruhare rukomeye mu guhosha amakimbirane yari ahari hagati y’ubutegetsi bwa Kigali n’ubwa Kampala.

Muri Nyakanga (7) yahuje Paul Kagame na Felix Tshisekedi i Luanda. Aba kandi bongeye guhuzwa na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa muri Nzeri(9) i New York.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23 ubu umaze gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu ya ruguru, ibyo Kigali yakomeje guhakana. Umwuka ni mubi hagati y’ibihugu byombi.

Inama zahuje aba bategetsi i Luanda n’i New York bigaragara ko ntacyo zagezeho ukurikije uko ibintu byifashe hagati y’ibi bihugu.

Ku makimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali Perezida Evariste Ndayishimiye, ukuriye EAC muri iki gihe, kuwa mbere yabwiye France24 ko “kwemera kwicarana ari intambwe ikomeye”.

Abajijwe niba abona ibyo Kinshasa ishinja Kigali bifite ishingiro, Ndayishimiye yasubije ati: “Kugeza ubu ntacyo turemeza ku rwego rw’akarere, cyangwa njyewe ubwanjye”.

Yongeraho ko mu butumire bwa perezida wa Angola bazagira “umwanya wo gusesengura no kureba ukuri kw’ibintu”.

Abategetsi b’ibihugu by’akarere hamwe n’umuhuza Uhuru Kenyatta, bavuga ko inzira y’ibiganiro ari yo yageza ku mahoro ku bushyamirane buhari no ku kibazo cy’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Leta ya Kinshasa ivuga ko itazaganira na M23, yita umutwe w’iterabwoba, kereka ushyize intwaro hasi kandi ukava mu bice byose wafashe, ibyo umuvugizi w’uyu mutwe yabwiye BBC ko batazakora.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa