Perezida Ndayishimiye yihamagariye rwiyemezamirimo wadindije inyubako ya Leta amuha ntarengwa
Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yababajwe n’aho imirimo yo kubaka inyubako izakira inama mpuzamahanga yadindiye,niko kwihamagarira rwiyemezamirimo wayihawe kuri telefoni amuha ntarengwa.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yasuraga bimwe mu bikorwa remezo biri kubakwa mu Gihugu cye.
Ubwo yageraga ahari kubakwa inyubako yateguriwe kwakira inama mpuzamahanga, yatunguwe n’aho imirimo igeze, yegera bamwe mu bayoboye ibikorwa byo kubaka, ababaza amakuru. (...)
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yababajwe n’aho imirimo yo kubaka inyubako izakira inama mpuzamahanga yadindiye,niko kwihamagarira rwiyemezamirimo wayihawe kuri telefoni amuha ntarengwa.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yasuraga bimwe mu bikorwa remezo biri kubakwa mu Gihugu cye.
Ubwo yageraga ahari kubakwa inyubako yateguriwe kwakira inama mpuzamahanga, yatunguwe n’aho imirimo igeze, yegera bamwe mu bayoboye ibikorwa byo kubaka, ababaza amakuru.
Umwe mu bayoboye abandi mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako, yabwiye Perezida Ndayishimiye ko bamaze umwaka bakora, ahita akubitwa n’inkuba, ati “Umwaka,umwaka!?”
Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yahise abaza uyu mukozi niba yari yabona inyubako iri kubakwa ku biro by’umukuru w’Igihugu, aho igeze kandi byaratangiriye rimwe.
Abwira uyu mukozi, Ndayishimiye yagize ati “Ubu nyine reka nguhe misiyo, ugende kuri perezidansi Gitega, urebe ibintu Bihari, ubabaze uti ‘mwatangiye gukora ryari?’, uhite ureba aho bageze.”
Ndayishimiye yahise abwira uyu mukozi ko yakwizanira abafundi bakubaka iyi nyubako kuko abona abari kuyubaka batabishoboye, kandi ko abo yazana batarenza amezi atandatu batarayuzuza.
Muri ako kanya yahise ahamagara kuri telefone uwatsindiye isoko ryo kubaka iyi nyubako, atangira amubwira ati “Ni ukuri urampemukiye, aha ni ho mukiri?”
Muri iki kiganiro yagiranye kuri telefone n’uyu watsinsiye isoko, Ndayishimiye na we yamubwiye ko agereranyije inyubako iri kubakwa kuri perezidansi n’iyi, ntaho bihuriye.
Ati “Turebe itariki twatangiriyeho kuri Perezidansi Gitega duhite tureba na we itariki watangiriyeho, tugereranye ibikorwa wakoze n’ibyo utakoze.”
Yakomeje agira ati “Ndabirukana njyewe…muri kumbeshya, ubu rero wari uzi ntazaza kureba?”
Yahise abaza uwo watsindiye isoko, igihe ntarengwa iyi nyubako izaba yuzuriye, amwizeza ko mu kwa gatanu k’umwaka utaha izaba yuzuye.
Arangije ati “Mu kwa Gatanu? Sawa ndabyanditse mu kwa Gatanu uzaba warangije.”
Mu bindi bikorwa Perezida Ndayishimiye yasuye, harimo Stade Intwari iri gusanwa,ashima intambwe ishimishije ibikorwa bigezeho, ndetse n’imihanda iri kubakwa, yasanze abaturage bahawe akazi bari mu mirimo, abasaba kuzabyaza umusaruro aya mahirwe babonye, bakiteza imbere
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *