skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yongeye gusura mugenzi we Tshisekedi

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi yagiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kubonana na mugenzi we Tshisekedi,bafitanye imikoranire mu kurwanya M23.

Sponsored Ad

Mu itangazo u Burundi bwashyize hanze,bwavuze ko Perezida Ndayishimiye yagiye kureba aho amasezerano ibihugu byombi byasinye yo gufatanya kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri RDC no mu karere ageze.

Ingabo z’u Burundi zikomeje koherezwa muri RDC mu bikorwa byo guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kuyogoza Kivu ya Ruguru.

Perezida Ndayishimiye niwe wenyine wemeye byeruye gufatanya na Tshisekedi gukoresha intambara mu kugarura amahoro aho yohereje ingabo z’u Burundi ku rugamba muri RDC.

Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye akoze impinduka mu nzego z’igisirikare.

Nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Général Major Jean Claude Nyiburana yagizwe Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka. Yasimbuye Brig Général Venuste Nduwayo wari muri uyu mwanya kuva muri Nzeri 2021.

Colonel Jean d’Affaires Manirakiza yasimbuye Brig Gén Silas Pacifique Nsaguye ku buyobozi bw’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza.

Brig Gen Nsaguye yagizwe Umugenzuzi Mukuru ushinzwe imiyoborere, ingengo y’imari n’imiyoborere myiza mu bugenzuzi bukuru buri muri Minisiteri y’Ingabo n’ababaye abasirikare.

Brig Gen Gaspard Baratuza yasimbuye Colonel Floribert Biyereke ku mwanya w’ushinzwe inozabubanyi mu gisirikare. Umusirikare uri muri uyu mwanya ni na we ukora inshingano yo kuba Umuvugizi.

Colonel Gérard Hamenyimana yagizwe Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Burundi, ISCAM, Lt Colonel Nicolas Nkunzubumwe agirwa Umuyobozi w’ishami ry’igisirikare rishinzwe ubwubatsi.

Hari amakuru avuga ko Brig Gen Nduwayo na Col Biyereke bagiye gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa