skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yagaragaje icyatuma atarekura ubutegetsi

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burundi Pierre Nukurunziza yatangaje ko ubwo manda ayoboye izaba irangiye muri 2020 ashobora kongera kwiyamamaza. Nkurunziza agaragaraza kuba ibindi bihugu byavanye umubare wa manda mu itegeko nshinga ryaryo n’ u Burundi bitabugwa nabi. Agaragaza kandi ko yitegye kuguma kubutegetsi igihe Abarundi baba bakomeje kumugirira icyizere.
Ni mu gihe muri 2015 Perezida Nkurunziza yatorewe manda itaravuzweho rumwe, bamwe bavuga ko ari iya gatatu we akavuga ko ari iya kabiri. Ibi nibyo (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burundi Pierre Nukurunziza yatangaje ko ubwo manda ayoboye izaba irangiye muri 2020 ashobora kongera kwiyamamaza. Nkurunziza agaragaraza kuba ibindi bihugu byavanye umubare wa manda mu itegeko nshinga ryaryo n’ u Burundi bitabugwa nabi. Agaragaza kandi ko yitegye kuguma kubutegetsi igihe Abarundi baba bakomeje kumugirira icyizere.

Ni mu gihe muri 2015 Perezida Nkurunziza yatorewe manda itaravuzweho rumwe, bamwe bavuga ko ari iya gatatu we akavuga ko ari iya kabiri. Ibi nibyo byabaye intandaro z’ imvururu zimaze kugwamo n’ Abarundi benshi bakaba barahungiye mu bihugu by’ abaturanyi.

Mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 30 Ukuboza 2016, Umunyamakuru yabajije Nkurunziza niba azongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi ubwo manda ye izaba irangiye avuga ko Abarundi babimusabye atabyanga.

Yagize ati: “Ubutabera ntiburi hejuru y’abaturage kandi nta n’ubwo buri hejuru y’Itegeko Nshinga, niba abaturage bategetse umuntu kubahagararira, niba abaturage babimusabye, njye sinagambanira icyizere cyabo”.

RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko Perezida Nkurunziza yatanze ingero zitandukanye z’ibihugu bya Afurika bitagira umubare wa manda zigenewe kuri Perezida w’Igihugu, by’umwihariko ko no ku Burundi iki kitaba ikibazo.

Yagize ati: “Muri Cameroun, Paul Biya amazeho imyaka 50, no mu Rwanda b’abaturanyi, hahindurwa manda nk’uko byifuzwa. Ikibazo cya manda ntabwo ari ikibazo nyamukuru ku Barundi”.

Yakomeje agira ati: “Mwebwe abaturage nimwe mugomba kwifatira umwanzuro wo guhindura Itegeko Nshinga, mukava muri manda ebyiri, ariko nimuhitamo ko ntagomba gutangira gukora ibyo, sinzabirengaho”.

Perezida Nkurunziza ubu arimo kuyobora manda ya 3 umuntu yavuga ko yatorewe mu makuba, u Burundi buri mu bihe bibi, abaturage barakamejeje bavuga ko inyuranyije n’amategeko, abantu barishwe abandi bavuye mu byabo barahunga kubera kutavuga rumwe n’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi kuri iyi ngingo.

Iyi manda ya 3 izarangira muri 2020, ari naho ubwo bizamenyekana ko Nkurunziza azakomeza kuyobora kuri manda ya 4 cyangwa n’izindi bitewe n’uko Itegeko Nshinga rizaba ryahinduwe cyangwa se abaturage bazaba babyifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa