skol
fortebet

Perezida Putin yagiye gukorera ibirori muri Crimea yambuye Ukraine

Yanditswe: Sunday 19, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yageze mu Ntara ya Crimea aho yari agiye kwizihiza imyaka icyenda ishize bafashe aka gace.
Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya byavuze ko muri Crimea Perezida Putin yahereye mu gace ka Sevastopol ndetse anitabira ibikorwa byo gutaha ishuri ry’ubugeni rihuzuye.
Muri aka gace Perezida Putin yakiriwe na Mikhail Razvozhayev uyobora Sevastopol wanavuze ko uyu Mukuru w’Igihugu adahwema kubereka ko abari hafi.
Ati “Perezida wacu, Vladimir Vladimirovich Putin azi (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yageze mu Ntara ya Crimea aho yari agiye kwizihiza imyaka icyenda ishize bafashe aka gace.

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya byavuze ko muri Crimea Perezida Putin yahereye mu gace ka Sevastopol ndetse anitabira ibikorwa byo gutaha ishuri ry’ubugeni rihuzuye.

Muri aka gace Perezida Putin yakiriwe na Mikhail Razvozhayev uyobora Sevastopol wanavuze ko uyu Mukuru w’Igihugu adahwema kubereka ko abari hafi.

Ati “Perezida wacu, Vladimir Vladimirovich Putin azi uburyo bwiza bwo kudutungura. Yafashe urugendo rurerure yitwaye mu modoka agera i Crimea. Ni amateka akomeye ku baturage ba Sevastopol.”

Uru ruzinduko rwa Perezida Putin rwari ruri mu rwego rwo kwizihiza imyaka icyenda ishize abaturage ba Crimea bafashe umwanzuro w’uko intara yabo yomekwa ku Burusiya binyuze mu matora ya kamarampaka yabaye ku wa 16 Werurwe mu 2014.

Nubwo amahanga agifata Crimea nk’agace ka Ukraine katwawe n’u Burusiya, iki gihugu cyo kivuga ko ibyo cyakoze ari ukukisubiza kandi bishingiye ku byifuzo by’abagatuye.

Crimea yahoze ari intara y’u Burusiya kuva mu 1783, ubwo Ubwami bw’u Burusiya bwari buzwi nka ‘Tsarist’ bwayigaruriga nyuma yo gutsinda Ingabo z’Ubwami bw’aba- Ottoman mu ntambara yabereye Kozludzha.

Mu 1954 nibwo Guverinoma y’Aba-Soviet yafashe umwanzuro wo gutanga Crimea ikomekwa kuri Ukraine ndetse bigatangazwa ku mugaragaro ku wa 19 Gashyantare mu 1954. Iki gihe ntihigeze havugwa impamvu u Burusiya bwafashe icyo cyemezo.

Ibitekerezo

  • Murakoze kuduha amateka nyayo. Ese burya Krimeya yari iy’Uburusiya mu 1783 kugeza mu 1954. Ngo uwari perezida w’uburusiya Krushev yagiriye impuhwe Ukraine ayigabira Krimeya yizihiwe. Yabaye nka wa mwami w’Uburusiya wagurishije Intara ya Alaska miliyoni 7 z’amadolari akayiha Amerika. Putini azaba intwari mu Burusiya. Nuko natwe abazungu batwitambika imbere, byaba byiza aho twatakaje muri Kivu ku mpamvu zidasobanutse bahadusubije dore ko 90 ku ijana bavuga ikinyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa