skol
fortebet

Perezida Putin yahaye umuburo ukomeye mugenzi we Biden bavuganye kuri telefoni

Yanditswe: Friday 31, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaburiye Perezida w’Amerika Joe Biden ko gufatira Uburusiya ibihano bishya kubera Ukraine bishobora gutuma umubano w’ibihugu byombi usenyuka burundu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kuri telefone ku wa kane nimugoroba, Perezida w’Uburusiya yavuze ko ibihano nk’ibyo byaba ari "ikosa rikomeye cyane".

Hagati aho,Perezida Biden yabwiye Putin ko Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo byasubizanya ingufu zarangiza ikibazo, mu gihe Ukraine yaba igabweho igitero icyo ari cyo cyose.

Icyo kiganiro kuri telefone, cyasabwe n’Uburusiya, cyari icya kabiri cyo muri uru rwego aba bategetsi bombi bagiranye muri uku kwezi, kandi cyamaze hafi isaha imwe.

Cyabaye umuhate wa vuba aha cyane ubayeho wo kugerageza gucyemura ubushyamirane bushingiye ku mupaka wa Ukraine wo mu burasirazuba ihana n’Uburusiya, aho abategetsi ba Ukraine bavuga ko abasirikare b’Uburusiya barenga 100,000 boherejwe.

Iyo myiteguro yatumye mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) habaho kugira impungenge, Amerika ikangisha Bwana Putin ibihano "birenze ibyo yaba yarigeze kubona", mu gihe Ukraine yaba igabweho igitero.

Ariko Uburusiya buhakana buvuga ko butari muri gahunda yo kugaba igitero kuri Ukraine, bukavuga ko abasirikare bari muri ako gace mu rwego rwo gukora imyitozo. Uburusiya buvuga ko bufite uburenganzira bwo kwimura abasirikare babwo uko bubishaka ku butaka bwabwo.

Nubwo buri ruhande rwaburiye urundi muri icyo kiganiro, umujyanama w’Uburusiya mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga Yuri Ushakov yabwiye abanyamakuru nyuma yaho gato ko Bwana Putin "yishimiye" icyo kiganiro. Yongeyeho ko cyatumye habaho "umusingi mwiza" ku biganiro byo mu gihe kiri imbere.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Amerika, utifuje gutangazwa izina, yavuze ko mu kiganiro hakoreshejwe imvugo "itajenjetse".

Jen Psaki, ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida w’Amerika bya White House, yagize ati: "Perezida Biden yashimangiye ko gutera intambwe ifatika muri ibi biganiro bishobora gushoboka gusa ari uko hariho umwuka wo kugabanya ubushyamirane".

Madamu Psaki yongeyeho ati: "Yasobanuye neza ko Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] n’inshuti zazo n’abafatanyabikorwa bazasubiza mu buryo burangiza ikibazo mu gihe Uburusiya bwakongera gutera Ukraine".

Byitezwe ko mu kwezi gutaha abategetsi bo muri Amerika n’abo mu Burusiya bahurira mu biganiro i Genève mu Busuwisi, ndetse White House yavuze ko Bwana Biden yashishikarije Bwana Putin gushaka umuti unyuze mu nzira ya dipolomasi.

Mu kiganiro cyo kuri telefone cyo kwifurizanya ibihe byiza by’ibiruhuko, cyabaye mbere y’icyo ku wa kane, Bwana Putin yabwiye Bwana Biden ko "yizeye" ko bashobora gukorana hashingiwe ku "bwubahane no kwita ku nyungu za buri gihugu".

Umuvugizi we Dmitry Peskov yavuze ko Uburusiya buri "mu gihe cyiza cy’ikiganiro".

Bwana Peskov yongeyeho ati: "Twemera ko mu biganiro honyine ari ho hashobora gucyemurirwa ibibazo byose byo muri aka kanya dufite ku bwinshi hagati yacu".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa