Perezida Ruto ushinjwa gushyira Igihugu mu kaga yakoze impinduka zikomeye muri guverinoma ye
Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023
Ruto yavuze ko impinduka zari zikenewe kugira ngo banoze imikorere mu itangwa rya serivisi nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’ubuyobozi.
Ruto yahuye n’imyigaragambyo mu gihugu hose kubera ubuzima bwarushijeho guhenda ndetse n’izamuka ry’imisoro kuva yatangira ubuyobozi bwe muri Kanama 2022.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alfred Mutua yimuriwe muri minisiteri y’ubukerarugendo na za parike, naho minisitiri w’ubucuruzi Moses Kiarie Kuria yimurirwa muri minisiteri y’abakozi ba Leta.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yinjijwe mu nshingano z’ibiro by’Umunyamabanga wa mbere muri cabinet (Prime cabinet secretary), Musalia Mudavadi. Uyu ashinzwe gukurikirana no kugenzura politiki, gahunda n’imishinga bya guverinoma muri za minisiteri.
Mutua yagaragaye cyane mu cyifuzo cya Kenya cyo gutanga abapolisi 1.000 muri Haiti mu rwego rw’ubutumwa buhuriweho n’ibihugu bitandukanye byo kubungabunga umutekano Umuryango w’Abibumbye wemereye mu gufasha kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi twigaruriye umurwa mukuru w’iki gihugu.
Ruto yagiye ku butegetsi asezeranya guharanira inyungu z’abaturage bakennye, ariko abamunenga bavuga ko izamuka ry’imisoro kuri peteroli n’ubukode bw’amazu bizahaje Abanyakenya basanzwe bagowe no kubona ibicuruzwa by’ibanze nk’ifu y’ibigori.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *