skol
fortebet

Perezida Ruto yahagaritse amasezerano n’ikigo cy’umuherwe Adani

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024 yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano Guverinoma yagiranye n’ikigo Adani Group cy’umuherwe Gautam Adani wo mu Buhinde.

Sponsored Ad

Perezida Ruto yafashe iki cyemezo nyuma y’aho Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bureze Adani umugambi wo gutanga ruswa y’amadolari miliyoni 250 kugira ngo atsindire isoko.

Nk’uko Umushinjacyaha Mukuru yabisobanuriye Urukiko rwa New York, Adani n’abayobozi bo mu kigo cye bemereye abayobozi bo mu Buhinde kubaha aya mafaranga kugira ngo ikigo Adani Energy gihabwe isoko ryo gutunganya ingufu.

Byateganyijwe ko amasezerano ya Guverinoma y’u Buhinde na Adani Energy azamara imyaka irenga 20, kandi ko muri iki gihe izunguka arenga miliyari ebyiri z’amadolari ya Amerika.

Guverinoma ya Kenya yaganiraga na Adani Group ku buryo byarangiza aya masezerano arebana no kwagura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta no kuvugurura imiyoboro miremire y’amashanyarazi.

Perezida Ruto yatangaje ko ashingiye ku ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga igena gukorera mu mucyo, anashingiye ku ikurikiranwa rya Adani muri Amerika, yasabye “inzego zishinzwe amasoko muri Minisiteri y’Ubwikorezi na Minisiteri y’Ingufu na Peteroli guhagarika ako kanya inzira iganisha ku isoko ryo kwagura ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yanasabye ko amasezerano yo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi ahagarikwa, hagashakwa ibindi bigo byafasha Guverinoma ya Kenya gushyira mu bikorwa iyi mishinga yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa