skol
fortebet

Perezida Ruto yahishuye aho yakuye akayabo yakodeshejemo indege y’igitangaza imujyana US

Yanditswe: Friday 31, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko indege yihariye yakodesheje akora urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gishize yatwaye hafi miliyoni 10 z’amashiringi ya Kenya [ni amadorari 73.000],yayishyuriwe n’inshuti.

Sponsored Ad

Yavuze ko hari ’’inshuti ’’ z’igihugu zayitanze kuri icyo giciro mu gihe yari yafashe umwanzuro wo gukoresha indege y’igihugu kugira azigame amafaranga.

Yavuze ko atari kubahuka gusohora amafaranga angana na miliyoni imwe n’igice z’amadorari,byavuzwe ko ari yo yasohotse kugira hakodeshwe iyo Boeing 737-700 y’abantu bakomeye cyane (VIP).

’’Si ndi umusazi’’, niko yavuze ubwo yari mu masengesho y’igihugu, National Prayer Breakfast, ku wa kane i Nairobi.

Yakomeje ati “Nta buryo na bumwe nakoreshamo miliyoni 200 z’Amashilingi. Reka mbishyire ahagaragara ko urugendo rwatwaye Repubulika ya Kenya amafaranga atarenga miliyoni 10 z’Amashilingi. Ntabwo ndi umusazi kuko ubwo bambwiraga ko indege ihendutse twayibona kuri miliyoni 70 z’Amashilingi narababwiye nti ni mugende mukodeshe iya Kenya Airways”.

Perezida Ruto yakomeje avuga ko no muri Kenya Airways batahakodesheje indege kuko yumvishe naho hahenze kandi adashaka kwishyura arenze miliyoni 20 z’Amashilingi.

Ku wa kane yavuze ko yabwiwe ko indege ya make kurusha izindi zose yari gusaba hafi $530.000 hanyuma ahita asaba ibiro bye kumufatira imyanya muri Kenya Airways we n’abo bari kujyana bagera kuri 30.

Ariko zimwe zimaze kumva ko azagenda mu ndege itwara n’abandi bagenzi, bahise bamubaza amafaranga abona yashobora kwishyura mu gukodesha indege, nk’uko yavuze.

Yagize ati: "’Twubatse izina rikomeye nk’igihugu kandi twabonye inshuti...Navuze ko ndashobora kwishyura arenga [miriyoni 153]. Bahita bavuga bati zana $73.000 turaguha indege.’’

Ariko n’ubu ibyo yavuze ntibyagarukiye aho kuko hari abanya-Kenya ku mbuga nkoranyambaga bahise bashaka kumenya izo nshuti ze izo arizo.

Ruto yagiye muri Amerika mu cyumweru gishize mu rugendo rw’akazi rw’iminsi itatu - urugendo rwa mbere nk’urwo rugizwe n’umukuru w’igihugu cyo muri Afrika mu myaka irenga 15.

Muri urwo rugendo, Kenya yasinye amasezerano atari make yo gushora imari mu mishinga itandukanye ifite agaciro ka miliyari y’amadorari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa