skol
fortebet

Perezida Ruto yahishuye ikintu gikomeye cyatuma aha Raila Odinga akazi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 27, Sep 2022

Perezida Ruto yahishuye ikintu gikomeye cyatuma aha Raila Odinga akazi

Sponsored Ad

skol

Perezida William Ruto yaciye amarenga ko yifuza guha akazi Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe muri guverinoma gusa ngo bimusaba ko agaragaza ko ashaka ineza y’abanya Kenya mbere y’ibindi byose.
Ku wa mbere, tariki ya 26 Nzeri, Ruto yavuze ko yiteguye guha umukandida wa Azimio la Umoja akazi no kugira uruhare muri guverinoma niba bifitiye igihugu akamaro kandi bigahuza na gahunda ye y’iterambere.
Ruto yatangarije BBC Afurika ati"Raila Odinga yiyemeje kujya mu kiruhuko (…)

Perezida William Ruto yaciye amarenga ko yifuza guha akazi Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe muri guverinoma gusa ngo bimusaba ko agaragaza ko ashaka ineza y’abanya Kenya mbere y’ibindi byose.

Ku wa mbere, tariki ya 26 Nzeri, Ruto yavuze ko yiteguye guha umukandida wa Azimio la Umoja akazi no kugira uruhare muri guverinoma niba bifitiye igihugu akamaro kandi bigahuza na gahunda ye y’iterambere.

Ruto yatangarije BBC Afurika ati"Raila Odinga yiyemeje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, kandi ndatekereza ko hari uruhare ashobora kugira nk’umuyobozi wa Kenya, ashobora gushyigikira igihugu mu zindi gahunda nk’izo mu karere k’ibiyaga bigari, ashobora gukorana natwe nk’umunyapolitiki mukuru,ntabwo ari njye uhitamo.

Ni icyemezo kizafatwa n’Abanyakenya. Nka perezida, nakoresha umutungo wose dufite ku bw’ineza y’igihugu kandi Raila Odinga aramutse aje, nzamushakira icyo akora ariko atari mu buryo bwo gusuhuzanya gusa."

Yavuze ko aramutse ahuje imbaraga na Raila Odinga byaba bitesheje agaciro akamaro k’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuko ngo iyo udafite abakurwanya haba ibintu bibi byinshi.

Yakomeje avuga ko avugana na Uhuru Kenyatta ndetse na Raila Odinga kuko nabo ari abayobozi bakomeye b’ibihugu.Ati "Dufite igihugu cyo kwitaho kandi ntabwo turi abanzi. Twari duhanganye, duhuje igihugu. Waba uri mu buyobozi nka perezida nkanjye cyangwa mu batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Raila n’ingabo ze, dukorera igihugu kimwe. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa