skol
fortebet

Perezida Ruto yashyizeho Abambasaderi 10 b’abagore ku munsi wahariwe umugore

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida William Ruto yashyizeho abambasaderi 10 b’abagore n’abadepite batandatu mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Sponsored Ad

Yavuze ko aba bagore bahawe akazi biri mu mbaraga Guverinoma ya Kenya iri gushyira mu gushima uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu.

Ubwo yari kuri Stade Moi i Embu, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, Perezida Ruto yavuze ko guverinoma izakomeza gutera inkunga abagore mu nzego zose z’igihugu.

Ruto ati: "Uyu munsi, nashyizeho abagore icumi nkaba ambasaderi abandi batandatu nk’ababadepite mu rwego rwo gushimira uruhare rwabo mu gihugu."

Amazina y’abahawe akazi n’ibihugu bazakoreramo ntibirashyirwa ahagaragara.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubuyobozi bwe bukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo by’umugore bihabwe uburemere bikwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa