skol
fortebet

Perezida Samia yaburiye Afurika ko itakira yirengagiza urubyiruko

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Thursday 27, Jul 2023

Perezida Samia yaburiye Afurika ko itakira yirengagiza urubyiruko

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yavuze ko ibihugu biri ku mugabane wa Afurika bitazigobotora ingoyi y’ubukene mu gihe bitashora imbaraga zihagije mu babituye, by’umwihariko urubyiruko.

Ibi yabitangarije mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yiga ku buryo abatuye kuri uyu mugabane bawuteza imbere, yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023.

Yagize ati: “Ntabwo dushobora kubohora umugabane wacu mu by’ubukungu mu gihe tutashyira imbaraga zacu mu guteza imbere abawutuye, tubaha ubushobozi n’ubumenyi bukenewe mu guhindura aho batuye, mu nyungu zabo.”

Samia yagaragaje ko impamvu urubyiruko rwinshi rwo muri Afurika rujya hanze y’uyu mugabane, ari uko ruba rutitaweho, rukajya gushakira ubuzima bwiza mu bihugu bikize birimo iby’i Burayi.

Yagize at: “Umubare munini w’urubyiruko rwa Afurika ni amahirwe y’umwihariko mu mpinduka mu by’ubukungu, aho kureka uru rubyiruko rukambuka inyanja, rugakubitirwa mu nzira, rukarohamishwa kubera ko ruba rujya gushaka ubuzima bwiza Burayi, twaruteza imbere, ubuzima bwiza rukabubona muri Afurika.”

Perezida Samia yibukije abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ko bafite inshingano yo gufasha urubyiruko, rukabona ubushobozi n’ubumenyi bwo guteza imbere uyu mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa