Perezida Tshisekedi yabwiye mugenzi we Ruto ko batewe n’u Rwanda
Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

Perezida wa Kenya William Ruto yakoreye urugendo i Kinshasa muri RDC kuri uyu wa Mbere,abonana kandi avugana na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi.
Uwo mubonano wabo wabaye mu gihe hasubitswe ibiganiro byari biteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere muri Kenya hagati ya leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro iba muri iki gihugu hagamijwe gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Icyo gice cy’igihugu kirangwamwo imitwe myinshi yitwaje intwaro by’umwihariko uwa M23 umaze igihe urwanya leta (...)
Perezida wa Kenya William Ruto yakoreye urugendo i Kinshasa muri RDC kuri uyu wa Mbere,abonana kandi avugana na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi.
Uwo mubonano wabo wabaye mu gihe hasubitswe ibiganiro byari biteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere muri Kenya hagati ya leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro iba muri iki gihugu hagamijwe gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Icyo gice cy’igihugu kirangwamwo imitwe myinshi yitwaje intwaro by’umwihariko uwa M23 umaze igihe urwanya leta ndetse unafata ibice bitari bike by’akarere ka Rutshuru mu ntara ya Nord Kivu.
Mu kiganiro bahaye abanyamakuru bamaze kubonana, Perezida wa Kenya na Congo bavuze ko ikibazo cy’uburyo amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Congo aricyo nyamukuru baganiriyeko.
Ahagararanye na Perezida Willian Ruto wa Kenya, Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yasubiyemo ibyo yari maze kuvuga ko igihugu cye cyagabweho igitero n’igihugu baturanye cy’u Rwanda.
Tshisekedi yashimiye Ruto ko kuva ageze ku butegetesi mu kwezi kwa cyenda gushize yerekanye ishyaka ryo gufasha RDC kugira amahoro.
Yagize ati: “Nashakaga kumushimira ku gushyigikira igihugu cyacu. Kuva ageze ku butegetsi bw’igihugu cye, Perezida wa Kenya Ruto yerekanye ko afite ishyaka rikomeye ryo gufasha igihugu cyacu gusubira mu nzira y’amahoro. Amahoro tumaze imyaka 20 turimo gushaka”.
Kenya iri mu bihugu bya Afrika y’uburasirazuba, EAC byohereje ingabo gufasha muri icyo gikorwa cyo kugarura amahoro.
Ariko hakomeje kwibazwa ibibazo by’icyo izo ngabo zizakora na cyane ko zizajya mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka M23.
Willian Ruto yongeye kubazwa icyo kibazo ariko n’ubu icyo kurwana bisa naho nta gisubizo cyabonye.
Bwana Ruto yagize ati: "Dufite ingabo nyinshi zo kugarura amahoro muri Congo. Ariko tubirebye nk’umuryango w’akarere, ntitubona ko ayo mahoro yo kugarura ahari.
"Nicyo gituma hakenewe cyane ko haba inama zo kugarura amahoro biciye mu ngabo za Afrika y’Uburasirazuba.
"Inshingano z’izo ngabo z’akarere nizo ingabo za Kenya zizakurikiza mu butumwa zagiyemo muri Congo”.
Uwahoze ari Perezida wa Kenya,Uhuru Kenyatta niwe muhuza hagati ya leta ya RDC n’inyeshyamba zose ziyirwanya gusa kugeza ubu nta kiragerwaho kuko M23 ivuga ko ishaka ibiganiro leta ya Kongo ikavuga ko bitashoboka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *