skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yabwiye Umwami Charles III icyo yifuza ko amusabira u Rwanda

Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi akomeje gukubita hirya no hino asaba ko amahanga yasaba u Rwanda guhagarika gukorana n’umutwe wa M23 washegeshe uburasirazuba bw’igihugu cye.
Nubwo u Rwanda rwahakanye kenshi ko rufasha uyu mutwe nawo ukabihakana,Perezida Tshisekedi ntiyanyuzwe ahora asaba ko amahanga yamufasha kurwumvisha.
PerezidaTshisekedi uri i London mu Bwongereza, mu kiganiro yatangiye mu ihuriro nyafurika ryateguwe na Financial Times, yavuze ko mu Burasirazuba bw’Igihugu ayoboye, (...)

Sponsored Ad

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi akomeje gukubita hirya no hino asaba ko amahanga yasaba u Rwanda guhagarika gukorana n’umutwe wa M23 washegeshe uburasirazuba bw’igihugu cye.

Nubwo u Rwanda rwahakanye kenshi ko rufasha uyu mutwe nawo ukabihakana,Perezida Tshisekedi ntiyanyuzwe ahora asaba ko amahanga yamufasha kurwumvisha.

PerezidaTshisekedi uri i London mu Bwongereza, mu kiganiro yatangiye mu ihuriro nyafurika ryateguwe na Financial Times, yavuze ko mu Burasirazuba bw’Igihugu ayoboye, hamaze gupfa abagera mu mamiliyoni kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaba.

Yagize ati “Uko ibintu byifashe uyu munsi, ukuri guhari ni uko habaho gusaba u Rwanda guhagarika gufasha abarwanyi ba M23, ntawahisha ko u Rwanda rwateye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Perezida Félix Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza, Charles III gukoresha ijambo afite mu muryango wa Commonwealth, agasaba u Rwanda “guhagarika guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa