skol

Perezida Tshisekedi yahishuye igihugu cyatoje ingabo ze uko bahangana n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Perezida Tshisekedi mu kiganiro n’abanyamakuru i New York kuwa kabiri,yabwiye abanyamakuru ko ku bufasha bwa Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu,UAE, igihugu cye ubu cyubatse ubushobozi bukomeye bwa gisirikare.

Ati: “Niba intambara y’ubushotoranyi bw’u Rwanda itarakomeje ngo igere i Goma ni uko muri Werurwe (3) ingabo zacu zasubije bikomeye abaduteye bigatuma babitekerezaho gato, ni ukubera ubwo bufatanye na Émirats Arabes Unis.”

Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta ya DR Congo yari isatiriye Goma icyo gihe, yahagaze nyuma y’uko impande zombi zemeye kubahiriza agahenge bisabwe n’abahuza barimo Angola hamwe n’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba woherejeyo ingabo.

Perezida Kagame yabwiye Jeune Afrique ko “atungurwa” no kuba icyo gisubizo cyonyine cyabashije gutanga agahenge “ariko abategetsi ba Congo bakaba bashaka guhagarika ko [ingabo z’akarere] zihaba.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko M23 ari “itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi rizanywe na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda…”, yongeraho ati: “…ni yo mpamvu tutazigera tuganira nabo cyangwa ngo tujye mu biganiro ibyo ari byo byose nabo.”

Yakomeje ati“Ni yo mpamvu twakomeje imbaraga zacu [za gisirikare] kandi uyu munsi navuga ko dushoboye guhangana n’ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose buvuye muri icyo gihugu [u Rwanda]. Rero ntituzafunga amaboko, tuzakomeza kurengera igihugu cyacu kandi nta buryo nkuyemo na bumwe mu kurengera igihugu no kurinda amahoro muri Congo.”

Perezida Kagame we yavuze ko ikibazo cya M23 kidakwiye kubazwa u Rwanda kuko abo ari abaturage ba DR Congo, avuga ko inzira ya politike muri icyo kibazo RDC “idakwiye gukomeza kuyanga”.

Mu ntara ya Kivu ya Ruguru, hagati ya M23 n’ingabo za leta ya Congo hari agahenge kuva muri Werurwe(3), gusa abarwanyi ba M23 - bavuye mu duce bari barafashe, bavuze ko batazashyira intwaro hasi igihe leta itemeye kuganira nabo, nayo ivuga ko nta na rimwe izaganira nabo.

Hagati yabo hari ingabo z’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zavuye mu Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo, ariko hajya humvikana imirwano ya hato na hato hagati ya M23 n’imitwe yindi yitwaje intwaro muri Kivu ya Ruguru.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko mu gihe nta muti urambye ubonetse kuri iki kibazo, iki ari igihe cy’agahenge gusa, ko imirwano ishobora kongera kubura igihe icyo ari cyo cyose.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa