skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yakangaranyije benshi kubera ibyo yasubije Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 05, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yakoresheje amagambo akomeye kuri mugenzi we w’u Rwanda Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda “bakeneye ubufasha bwacu ngo bibohore” ubutegetsi bwe.
Yabivuze kuwa gatandatu abwira abahagarariye urubyiruko bagera kuri 250 bo mu ntara 26 za Congo yari yakiriye i Kinshasa.
Ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko agace k’ijambo rye kubyo yavuze kuri mugenzi we Kagame gakwirakwiriye cyane ku cyumweru, benshi bavuze ko ijambo rya Tshisekedi ryerekana uburyo (...)

Sponsored Ad

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yakoresheje amagambo akomeye kuri mugenzi we w’u Rwanda Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda “bakeneye ubufasha bwacu ngo bibohore” ubutegetsi bwe.

Yabivuze kuwa gatandatu abwira abahagarariye urubyiruko bagera kuri 250 bo mu ntara 26 za Congo yari yakiriye i Kinshasa.

Ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko agace k’ijambo rye kubyo yavuze kuri mugenzi we Kagame gakwirakwiriye cyane ku cyumweru, benshi bavuze ko ijambo rya Tshisekedi ryerekana uburyo ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwombi bukomeye.

Tshisekedi yavugaga nk’usubiza kubyo Kagame yavuze kuwa gatatu ushize, aho yavuze ko atatsinze amatora ya mbere kandi ko mu gushinja u Rwanda ibirimo kubera muri Congo arimo gushaka impamvu yatuma ayateganyijwe umwaka utaha asubikwa.

Perezida Tshisekedi yabwiye urwo rubyiruko ko “umunyarwanda atari umwanzi”, ko “ubutegetsi bw’u Rwanda na Paul Kagame ku mutwe wabwo niwe mwanzi wa RDC”.

Perezida Tshisekedi yarengejeho amagambo akomeye yo gushinja mugenzi we Paul Kagame "kwigamba kuba inzobere mu ntambara".

Ku mbuga nkoranyambaga abanyecongo n’abanyarwanda benshi bavuze kuri iri jambo rya Tshisekedi berekana imbamutima zabo, bwari uburyo kandi ku bashyigikiye hamwe n’abarwanya ubutegetsi bwombi bwo kwirekura.

Marie Claire Uwimana utuye i Kigali yabwiye BBC ko amagambo ya Tshisekedi amweretse ko “iki kibazo kirenze uko nagikekaga” kandi ko “kwiyunga hagati yabo biri kure cyane”, yongeraho ati: “Simpamya ko no kwicarana bizongera”.

Bosco Rubashangabo nawe yabwiye BBC ati: “Birakomeye, simbona iherezo ryiza ry’iki kibazo nyuma y’ijambo nk’iri aho perezida abwira undi ko ari ‘diabolique’.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, hari abavuze ko iri jambo risobanuye ko Tshisekedi “ashaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame”.

Ku ruhande rwa DR Congo benshi bashimangiye ibyavuzwe n’umukuru w’igihugu, umwe yanditse kuri Twitter ati: “Avuze ibyari mu mitima yacu twese”.

Undi nawe yanditse ati: “Politiki iratangaje! Ejo bundi bombi bari inshuti bashimagizanya, bavuga ko barimo gufatanya none ubu barabwirana ngo wowe wibye amajwi, undi ati ‘nawe uri umwicanyi’. Birakomeye, kandi ni bibi.”

Muri Kivu ya ruguru ahabera imirwano hagati ya M23, ingabo za leta, n’indi mitwe y’inyeshyamba hari agahenge kuva kuwa kane.

I Nairobi, ibiganiro hagati ya leta n’imitwe y’inyeshyamba - itarimo M23 - n’abahagarariye sosiyete sivile mu burasirazuba bwa DR Congo biteganyijwe gusozwa none kuwa mbere na Perezida Uhuru Kenyatta nyuma y’uko bisubitswe kuwa kane.

Amagambo ya Tshisekedi na Kagame yo mu cyumweru gishize kuri bamwe arerekana ko kunga ubumwe bw’ubutegetsi bwabo buhuriye mu muryango wa Africa y’iburasirazuba bishobora kugorana.

BBC

Ibitekerezo

  • Njyewe HE Paul KAGAME ndemera ko ari umuhanga, ndetse no mu guhishura ibihishwe cyangwa ibiri gukorerwa mu bwihisho aba yagezeyo!!! None se buriya watandukanya ute ubutegetsi bwa Tshisekedi na FDLR? Ingengasi yarabokamye. Tshisekedi ntabwo ari uwo kwizerwa na mba. Tekereza nawe ukuntu yari abanye neza n’u Rwanda hanyuma ibyo akabigenderaho agatangira kwica Abanyamurenge azi ngo buriya Kagame naramuziritse reka nshyire imbere FDLR nzikwize mu ma position menshi maze ahari ikitwa uvuga ikinyarwanda mpatuze FDLR !! HE KAGAME ntacyo wamushukisha aba yabitahuye nk’ejo! Ngayo nguko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa