skol

Perezida Tshisekedi yarahiriye kongera kuyobora RDC yizeza gukosora amakosa yagaragaye mbere

Yanditswe: Saturday 20, Jan 2024

featured-image

Umukuru w’igihugu cya RDC, Félix-Antoine Tshisekedi yarahiriye kuba perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu gihe cy’indi myaka itanu iri imbere nyuma yo gutsinda amatora mu kwezi gushize.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu,uyoborwa na Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya RDC, Dieudonné Kamuleta Badibanga, muri Stade des Martyrs iherereye mu Mujyi wa Kinshasa.

Mu ijwi riranguruye,Perezida Tshisekedi yagize ati "Njyewe Félix Tshisekedi Tshilombo watorewe kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndahiriye imbere y’Imana n’igihugu kubahiriza no kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko ya Repubulika, kurinda ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu, gusigasira ubumwe bw’igihugu, kuyoborwa n’inyungu rusange no guharanira uburenganzira bwa muntu, gushyira imbaraga zanjye zose mu gusigasira amahoro no kuba umugaragu w’abaturage, ikaba ari yo nshingano yanjye ikomeye.”

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yahawe na Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, ibirango by’igihugu birimo ibendera n’itegekonshinga.

Perezida Tshisekedi yatsinze amatora ku majwi 73,34%, nk’uko byemejwe na Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri iki gihugu, CENI.

Mu ijambo rye nyuma yo kurahira,Félix Tshisekedi, perezida warahiye,yashimiye MONUSCO, Repubulika ya Kongo, Repubulika ya Angola na Misiri ku nkunga bahaye CENI mu gutegura amatora.Yasaba umunota wo kwibuka abishwe.

Yashimiye ishyaka rye,abandi bakandida bamushyigikiye ndetse nabo bari bahanganye mu matora bose.

Yijeje abaturage ko muri iyi manda y’imyaka itanu azarimbura imitwe yitwaza intwaro,azarinda agaciro k’ifaranga (FC), guhanga imirimo no gukora ku buryo ingo z’abanyekongo zigondera ibiciro ku isoko no kurinda inyungu z’igihugu.

Yijeje kandi guharanira umutekano w’igihugu n’abaturage bacyo,gufasha abaturage kubona serivisi zibanze nko kwigira ubuntu no kubyara,gufasha kunoza imitangire ya serivisi.

Yanenze abanyekongo bamena amaraso y’abanyekongo,anizeza ko agiye gutuma bunga ubumwe ndetse ngo azarwanya ivangura iryo ariryo ryose.

Yiyemeje gukoresha imbaraga ze zose kugirango amakosa yagaragaye mu bihe byashize atazongera.

Arahamagarira abayobozi b’ibigo bya Leta kugira imyumvire yo hejuru yo gukunda igihugu kugira ngo inzozi za Kongo zibe impamo.

Perezida Tshisekedi yavuze ko azi ibyo abaturage bategereje kandi anazi neza uburemere bw’inshingano zimutegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa