skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yeruye yemeza ko u Rwanda rushaka kwigarurira amabuye y’agaciro ya RDC

Yanditswe: Saturday 18, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa RDC,Félix Tshisekedi, yatangarije mu Nama y’Abaminisitiri yaraye ayoboye, ko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bw’igihugu cyabo ariyo mpamvu rufasha umutwe wa M23.
Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’igisirikare cye. M23 iherutse kwigarurira agace ka Bunagana ndetse iri mu nzira zigana i Rutshuru.
Ati “ Ibintu bikomeje kuzamba mu Burasirazuba bw’Igihugu, kandi impamvu ni uko u Rwanda rushaka kwigarura ubutaka bwacu, bukungahaye kuri (...)

Sponsored Ad

Perezida wa RDC,Félix Tshisekedi, yatangarije mu Nama y’Abaminisitiri yaraye ayoboye, ko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bw’igihugu cyabo ariyo mpamvu rufasha umutwe wa M23.

Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’igisirikare cye. M23 iherutse kwigarurira agace ka Bunagana ndetse iri mu nzira zigana i Rutshuru.

Ati “ Ibintu bikomeje kuzamba mu Burasirazuba bw’Igihugu, kandi impamvu ni uko u Rwanda rushaka kwigarura ubutaka bwacu, bukungahaye kuri zahabu, coltan, cobalt kugira ngo burubyaze umusaruro mu nyungu zarwo.

Iyi ni intambara y’ubukungu yo kurwanira umutungo, irwanwa n’ibico by’iterabwoba by’u Rwanda".

U Rwanda rwo rwakomeje gutangaza ko nta bufasha na buke ruha M23 ndetse n’uyu mutwe ubwawo wavuze ko intwaro ukoresha uzambura FARDC cyangwa ukazigura nayo. Wanavuze ko ufite n’izo wari warahishe mu myaka ya 2013 ubwo abarwanyi bawo bashyiraga intwaro hasi bagahunga.

Mu nama y’umutekano yabaye ku wa Gatatu yiga ku bibazo by’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC,yanzuye ko RDC ihagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iteganya gukomeza inzira y’ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati yarwo na RDC.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko u Rwanda rwifuza gukorana na EAC mu gufasha RDC kubona amahoro.

Yakomeje ati "U Rwanda nk’umunyamuryango wa EAC nta kuntu rutatanga ingabo, ngira ngo umutekano twese uratureba, ari u Rwanda, ari ibindi bihugu bihana imbibi na RDC, rero ngira ngo vuba aha ngaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka Karere.Twizera ko umutekano uzasubira ku murongo, ni uko bimeze."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa