skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yirukanye abasirikare 4 bakomeye abashinja gukorana n’u Rwanda

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Antoine Felix Tshisekedi w’igihugu cya DR Congo yirukanye abasirikare bane bakomeye muri FARDC bashinjwa gukorana n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Iteka rya Perezida Antoine Felix Tshisekedi ryasohotse ku munsi w’ejo tariki ya 2 Kamena 2022 , risomerwa kuri Radio na Televiziyo y’Igihugu _(RTNC).

Abirukanwe barimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant colonel; n’undi wo ku rwego rwa Majoro.

Abarimo Lieutenant-Colonel Kibibi Mutware , Major Sido Bizimungu Alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitamabala.

Aba basirikare bakuru birukanwe mu gisirikare cya Congo Kinshasa mu gihe kimaze Iminsi gihanganye mu mirwano n’ingabo za M23.

Iteka rya Perezida Tshisekedi ntiryasobanuye impamvu yafashe icyemezo cyo kwirukana bariya basirikare , gusa bikekwa ko bashobora kuba bakoranaga n’uriya mutwe.

Perezida Tshisekedi yirukanye bariya basirikare ku nama za Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe , Sama Lukonde.Ni nyuma y’inama nkuru y’umutekano yateranye mu cyumweru gishize.

Iteka rigena ko icyemezo cyo kubirukana kigomba gushyirwa mu bikorwa na Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abahoze mu ngabo,Gilbert Kabanda Rukemba.

Ibitekerezo

  • Ndabona congo itazi ibyo ikora. Ahubwo bifitemo ibibazo nibicare babikemure. Harya bavuga n’ igiswahili. Nibasome aka: kikulacho ki nguoni mwako.

    Bashinjwa gukorana n’u Rwanda cyangwa gukorana na M23? Abasirikare bo muri Congo se mwakorana iki? Keretse natwe tugiye mubyo kwiba ihene na televiziyo by’abaturage!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa