skol

Perezida Tshisekedi yongeye guhura n’abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda

Yanditswe: Friday 22, Sep 2023

featured-image

Ku wa gatatu, tariki ya 20 Nzeri, Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi, yahuriye i New York,n’itsinda ry’Abanyarwanda bari mu buhungiro barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bayobowe na Eugene Richard Gasana, nk’uko ikinyamakuru The New Times cyabimenye.

Amakuru yizewe yemeje ko "inama yihariye" yabereye muri Hoteli Peninsula kuri 5Av, 55St W i New York, yongeraho ko yitabiriwe kandi n’umudamu wa mbere wa DR Congo, Denise Tshisekedi ndetse n’abandi bari mu itsinda rimwe nka Charles Kambanda.

Amakuru akomeza agira ati: "Iyi nama ikurikira iyindi nama yabereye mu ngoro ya Perezida i Kinshasa ku ya 22 Gicurasi 2023 yaganiriye ku guhuza imitwe irwanya ubuyobozu bw’u Rwanda bagahirika ubutegetsi buriho".

Tshisekedi ari i New York mu Nteko rusange ya 78 y’umuryango w’abibumbye.

Uwatanze amakuru yagize ati: "Mu guhura na Gasana, Tshisekedi akomeza kubahiriza ijambo rye."

Gahunda y’iyinama,ngo"n’ibindi bikorwa byashize byerekeranye gusa no guhuza abatorotse u Rwanda bashaka gushyigikira imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo irwanya u Rwanda."

Umunyamerika uharanira uburenganzira bw’abavuga ikinyarwanda muri DR Congo yagize ati: "Ntabwo byaba ari igitekerezo cyiza kwanzura ko Tshisekedi n’itsinda akomeje guhura naryo nta cyo bapanga kibi."

Tshisekedi abajijwe ibyerekeye inyeshyamba za M23 i New York mu ntangiriro z’iki cyumweru, yavuze ko ari itsinda ry’abagizi ba nabi batangiye ibikorwa byabo bayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ati: “Niyo mpamvu twongereye imbaraga, kandi ndashobora kuvuga uyu munsi ko dushobora guhangana n’ingorane zose zituruka muri kiriya gihugu (u Rwanda). Ntabwo rero tuzacika intege; tuzakomeza kurengera igihugu cyacu, kandi sinakuraho ikintu icyo ari cyo cyose cyafasha kurengera iki gihugu."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa