skol
Kigali

Perezida w’u Burundi n’uwa Uganda bitabiriye inama yiga ku bibazo bya RDC i Nairobi

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 20 June 2022

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na mugenzi we wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC iteganyijwe kuri uyu wa Mbere i Nairobi, aho igomba kwiga ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.


Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na mugenzi we wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC iteganyijwe kuri uyu wa Mbere i Nairobi, aho igomba kwiga ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.

Iyi nama ibaye mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC utifashe neza. U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 mu bitero uri kugaba kuri Congo mu gihe rwo rutahwemye kugaragaza ko nta bufasha ruri gutanga.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yahamagaje inama y’abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango kugira ngo yige kuri iki kibazo.

Abayinyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter, Perezida Museveni wa Uganda yanditse ko ageze muri Kenya kwitabira ku ncuro ya gatatu inama ya EAC

Perezida Ndayishimiye aherutse gutangaza ko igihugu cye kizatanga ingabo zo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC
Mu bamaze kugera i Nairobi, harimo Félix Tshisekedi wa RDC waraye agezeyo.

Iyi nama ibaye mu gihe Kenyatta yari aherutse kwemeza ko Ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye z’uyu muryango, zoherezwa mu Burasirazuba bwa Congo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ibarizwayo.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RDC yiyemeje gufatira ingamba zisumbuye u Rwanda ishinja gufasha...

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick...
23 June 2022 1

Abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bandikiye Perezida Tshisekedi ko...

Bamwe mu baturage bo mu burasirazuba bwa Congo bamaganye icyemezo cyohereza...
22 June 2022 0

M23 yatangaje ko ibiganiro na leta aribyo bizatuma irekura Bunagana

Umutwe w’inyeshyamba wa 23 uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru...
22 June 2022 0

"Afurika yafashwe bugwate mu ntambara y’Uburusiya kuri Ukraine" –Perezida wa...

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Afurika "yafashwe bugwate"...
21 June 2022 0

Perezida w’u Burundi n’uwa Uganda bitabiriye inama yiga ku bibazo bya RDC i...

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na mugenzi we wa Uganda Yoweli...
20 June 2022 0

Ububirigi buratanga ku mugaragaro ibisigazwa bya Lumumba

Kuri uyu wa mbere, nibwo biteganijwe ko umuryango w’uwahoze ari minisiteri...
20 June 2022 0