skol
fortebet

Perezida wa Angola yitandukanyije n’ibyo leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda ,yizeza gukumira intambara

Yanditswe: Monday 08, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba n’umuhuza mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yabwiye France24 ko batazemera RDC n’u Rwanda bigera aho birwana.

Sponsored Ad

Nubwo imirwano yahagaze, M23 igasabwa gusubira inyuma ikava mu duce yari yarafashe, umwuka uracyari mubi hagati ya RDC n’u Rwanda.

Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 mu gihe rwo rubihakana, rugashinja icyo gihugu gukorana na FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Joao Lourenço yavuze ko nubwo ibihugu byombi bikirebana nabi, hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo uwo mwuka utazageza ku ntambara.

Lourenço yashimangiye ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo kandi ko ikibazo cyabo kizakemuka bakiri aho muri Congo.

Perezida Lourenço yavuze ko RDC nimara gutunganya ahazashyirwa abarwanyi ba M23, Angola izohereza ingabo zo kubarinda mu gihe hagitunganywa ibijyanye no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Nubwo Joao Lorenco yagaragaje ko M23 igiye gushyirwa mu nkambi abayigize bagasubizwa mu buzima busanzwe, uwo mutwe wo uherutse kugaragaza ko utabikozwa mu gihe uzaba udahawe amahirwe yo kuganira na Leta ya RDC, ngo bumvikane uburyo ibyo barwanira bizashyirwa mu bikorwa.

Ni mu gihe Leta ya RDC nayo idakozwa ibyo kuganira na M23 ifata nk’umutwe w’iterabwoba, ahubwo igashimangira ko icyo izabafasha ari ukubasubiza mu buzima busanzwe.

Perezida Joao Lourenço yabajijwe niba RDC yo yubahiriza ibyo isabwa byose kugira ngo umutekano mu Burasirazuba uboneke.

Yasubije agira ati “Leta ya Congo iri gushyira mu bikorwa ibyo isabwa, igikenewe no ukugabanya igihe cyo kuba inkambi zo gushyiramo M23 zabonetse, ntabwo aribyo biri kuba ariko twizeye ko ibintu bizagenda uko byapanzwe. Tumaze igihe tuvugana n’abayobozi ba RDC, Perezida Tshisekedi amaze igihe aza i Luanda tukaganira ku kibazo cya M23.”

Mu mpera z’icyumweru gishize i Bujumbura mu Burundi hahuriye inama y’akarere yiga ku bibazo bya RDC yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yasabye ko hakomeza inzira zatangiye zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, hashyirwa imbere ibiganiro, imirwano igahagarara.

Hari impungenge ko mu gihe Leta ya RDC yakomeza guhunga ibyo kuganira na M23, byatuma uwo mutwe wongera kwegura intwaro umutekano ukaba mubi kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa