skol

Perezida wa Belarus yatangaje igihe azafatanya n’Uburusiya mu ntambara

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

featured-image

Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko,yiyemeje gufasha Vladimir Putin igihe igihugu cye cyaba kigabweho ibitero n’ibindi bihugu.
Uyu muperezida wa Belarus ufatwa nk’umunyagitugu n’inshuti ikomeye ya Kremlin ndetse yishimira ibyo Putin yakoze byo gutera Ukraine aho yabyise"Operasiyo ikomeye ya gisirikare".
Kuva yatera Ukraine mu mwaka ushize,Putin ntarigera avugana n’ibinyamakuru by’iburengerazuba.
Uyu munsi i Minsk,Perezida Lukashenko yagiranye ikiganiro n’ibinyamakuru mpuzamahanga (…)

Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko,yiyemeje gufasha Vladimir Putin igihe igihugu cye cyaba kigabweho ibitero n’ibindi bihugu.

Uyu muperezida wa Belarus ufatwa nk’umunyagitugu n’inshuti ikomeye ya Kremlin ndetse yishimira ibyo Putin yakoze byo gutera Ukraine aho yabyise"Operasiyo ikomeye ya gisirikare".

Kuva yatera Ukraine mu mwaka ushize,Putin ntarigera avugana n’ibinyamakuru by’iburengerazuba.

Uyu munsi i Minsk,Perezida Lukashenko yagiranye ikiganiro n’ibinyamakuru mpuzamahanga harimo na BBC yamubajije niba yiteguye gukorana byeruye n’Uburusiya.

Yagize ati "Nditeguye.Niteguye gutanga ubutaka nanone.Niteguye gufatanya intambara n’abarusiya,kuva ku butaka bwa Belarus.Ariko byaba igihe umuntu runaka-nubwo yaba umusirikare umwe -winjiye ku butaka bwacu avuye muri Ukraine afite imbunda yo kwica abaturage banjye.

Ubufatanye mu bwa gisirikare hagati y’Uburusiya na Belarus bukomeje kwiyongera harimo gufatanya gutoza igisirikare.

Icyakora uyu mutegetsi yirinze kohereza ingabo ze muri Ukraine gufatanya n’Uburusiya.

Ibihugu nk’Ubwongereza,Ubumwe bw’Uburati na Amerika ntibyemera Alexander Lukashenko nka Perezida wa Belarus.Muri 2020,abanya Belarus bishoye mu mihanda bamushinja kwiba amajwi mu matora ya Perezida.

Bwana Lukashenko yakoresheje iki kiganiro mu kwibasira ibihugu by’Iburengerazuba byiyemeje gufasha Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa