skol
fortebet

Perezida wa Gabon Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema ni muntu ki?

Yanditswe: Sunday 04, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025 i Libreville muri Gabon hategerejwe umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Gabon Gen. Brice Oligui Nguema, Imvaho Nshya igiye kubagezaho amwe mu mateka ya Gen. Brice Oligui Nguema uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Sponsored Ad

Perezida Gen. Brice Oligui Nguema, wavutse ku ya 3 Werurwe 1975, ni umusirikare w’umunyagabo akaba n’umunyapolitiki watsinze amatora mu Ugushyingo umwaka ushize, uza kurahirira kuyobora icyo gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025.

Yari umuyobozi w’ingabo zarindaga uwari Perezida wa Repubulika ya Gabon, Ali Bongo hanyuma yagize uruhare runini mu kumuhirika ku butegetsi ku ya 30 Kanama 2023 nyuma y’imyaka 55 Gabon iyobowe n’abo mu gisekuru cy’umuryango wa Bongo. Kuva icyo gihe, yabaye umuyobozi w’inzibacyuho w’Igihugu cya Gabon.

Gen. Nguema yari mu b’imbere ku ngoma ya ba Bongo kugeza ubwo uwari Perezida Omar Bongo apfuye mu 2009, Gen. Nguema agirwa umuyobozi w’ingabo za Repubulika n’umuhungu we Ali Bongo wari usimbuye se ku butegetsi, mbere yo kumuhirika muri Kanama 2023, yari yarasezeranyije ko azasubiza ubutegetsi abasivili nyuma y’imyaka ibiri y’inzibacyuho ya politiki.

Hagati aho ariko Omar Bongo apfuye, agasimburwa n’umuhungu we Ali Bongo wohereje Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade ya Gabon muri Maroc nyuma amwimurira muri Sénégal.

Uwayoboraga Gabon, ari we Ali Bongo yaje kugira ikibazo cy’uburwayi bwa stroke mu 2018 hanyuma, agarura Oligui wari ufite ipeti rya Colonel icyo gihe, mu Ukuboza 2019 ahabwa kuyobora Urwego rw’Iperereza mu Ishami ry’Igisirikare rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu asimbuye Col. Frédéric Bongo.

Icyo gihe hashize amezi atandatu, ku ya 8 Mata 2020 ahabwa kuyobora Umutwe w’Abasirikare bashinzwe kurinda Perezida, awusimburaho Gen. Grégoire Kouna, ar na wo yari akiyoboye kugeza ahiritse Ali Bongo ku butegetsi.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, muri Gabon habaye kamarampaka yemeje ko abasirikare na bo bashobora kwiyamamariza kuyobora Igihugu ndetse manda yari isanzwe ari imyaka itanu irazamurwa igirwa 7 ishobora kongerwa inshuro 1.

Nyuma yaje kwiyamamariza kuyobora Gabon, Gen. Nguema atsindira ku majwi 90,35% nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano muri Gabon, muri manda y’imyaka 7.

Muri iyo kamarampaka hanemejwe ko nta bantu bo mu muryango umwe bemerewe gukurikirana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Yize ibya gisirikare mu Ishuri rya Girisikare ryo muri Maroc rizwi nka Académie Royale Militaire de Meknès.

Umukuru w’Igihugu mushya, Gen. Nguema arajwe ishinga na byinshi by’imibereho y’abaturage, aho Gabon ari igihugu gikungahaye kuri peteroli ariko kikaba ubukungu bwaraguye, aho ubushomeri bw’urubyiruko bugera kuri 40% muri rusange, kandi bukaba burenga 60% mu cyaro.

Yafashe icyemezo cy’igihugu nta maraso yamenetse muri Kanama 2023, yamagana uburiganya bw’amatora no kunyereza umutungo wa Leta nyuma y’imyaka 55 Igihugu cyiyobowe n’umuryango wa Bongo.

Ni umuhango witabirwa n’Abakuru b’Ibihugu n’abandi banyacyubahiro

Perezida wa Gabon watowe Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema ararahira ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, hafi y’Umurwa Mukuru Libreville muri sitade ishobora kwakira abantu bagera ku 40 000.

Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu, za Guverinoma n’abandi banyacyubahiro bitabiura umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Gabon, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yabitangaje, Umaro Sissoco Embalo (Gineya Bissau), Mamadi Doumbouya (Gineya), Adama Barrow (Gambiya), Ismaïl Omar Guelleh (Djibouti), Bassirou Diomaye Faye (Senegal) na Teodoro Obiya na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi.

U Bufaransa burahagararirwa muri Libreville na Minisitiri w’Intumwa y’u Burayi, Benjamin Haddad.

Ni ku nshuro ya mbere kandi ngo muri Gabon umuhango wo kurahira kwa Perezida ubaye imbere y’abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa