skol
fortebet

Perezida wa Guverinoma y’Abatalibani yamaze kumenyekana

Yanditswe: Friday 03, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bashinze umutwe w’Abatalibani Bwana Mullah Abdul Ghani Baradar niwe watorewe kuzayobora guverinoma ya Afghanistan igiye gutangazwa vuba.
Guverinoma nshya y’Aba-Taliban igiye gushyirwaho nyuma y’iminsi mike bamaze bafashe igihugu cya Afghanistan.
Uyu mugabo wari mu Batalibani bahiritswe ku butegetsi mu myaka 20 ishize,yongeye kugaruka aho kuri ubu agiye kubayobora.
Ikintu gikomeye Abatalibani basabwa gukora n’ukuzahura ubukungu bwaguye hasi kubera intambara bashoye kuri Leta yariho no (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bashinze umutwe w’Abatalibani Bwana Mullah Abdul Ghani Baradar niwe watorewe kuzayobora guverinoma ya Afghanistan igiye gutangazwa vuba.

Guverinoma nshya y’Aba-Taliban igiye gushyirwaho nyuma y’iminsi mike bamaze bafashe igihugu cya Afghanistan.

Uyu mugabo wari mu Batalibani bahiritswe ku butegetsi mu myaka 20 ishize,yongeye kugaruka aho kuri ubu agiye kubayobora.

Ikintu gikomeye Abatalibani basabwa gukora n’ukuzahura ubukungu bwaguye hasi kubera intambara bashoye kuri Leta yariho no kwikuraho icyashya bishizeho mu myaka 20 ishize ubwo ku butegetsi bwabo bishe abantu barenga 240,000 mbere y’uko Amerika itera igihugu igatabara abaturage.

Bwana Bardar azategekana muri Politike na Mullah Mohammad Yaqoob, umwana w’undi mugabo washinze Abalibani witwa Mullah Omar na Sher Mohammad Abbas Stanikzai, mu myanya ikomeye mu buyobozi.

Umwe mu Batalibani yabwiye Reuters ati “Abayobozi bakuru bamaze kugera I Kabul aho biteguye gutangaza guverinoma nshya vuba.”

Ku byerekeye idini,umuyobozi mukuru ni Haibatullah Akhundzada.Uyu azibanda kuri buri kintu cyose kijyanye n’idini rya Islam no kuriha imbaraga zidasanzwe.

Abatalibani bafashe umujyi wa Kabul kuwa 15 Kanama 2021 nyuma y’aho bari bamaze gufata ibindi bice by’igihugu.

Amakuru avuga ko Guverinoma yose igiye gushyirwaho izaba igizwe n’Abatalibani gusa.Abaminisitiri azaba ari 25 ndetse n’inama ikomeye ya Islam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa