Perezida wa Philippine yavuze ko yishe abantu abaziza ibiyobyabwenge
Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016
Perezida wa Philippine Rodrigo Duterte yemeye ko ubwe yishe abantu yita ‘Inkozi z’ ibibi’ barimo abacuruzaga ibiyobyabwenge. ngo yabishe ubwo yayoboraga Umujyi wa Davao.
Davao ni Umujyi uri mu majyepfo y’ iki gihugu, Perezida Duterte yawuyoboye imyaka 20. Muri iyi myaka yose yamenyekanye nk’ umuntu waga ubwicanyi n’ ibiyobyabwenge
Tariki 11 Ukuboza 2016, mu nama y’ ubukungu yarimo ibera muri Philippine nibwo Duterte yavuze ko yishe abantu.
Duterte yabwiye abari muri iyi nama ko (…)

Duterte yabwiye abari muri iyi nama ko byageraga nijoro agafata moto agatembera mu mujyi wa Davao aho yashobora kwica abicanyi. Ibi ngo yabikoraga agira ngo yereke abapolisi ko nabo bakwiye kwica abicanyi.
Mu mwaka ushize wa 2015, Perezida Duterte nabwo yavuze ko yishe abagabo batatu bashinjwaga gucuruza abantu no gusambanya kugahato. Ibi nabyo ngo yabikoze akiri Meya wa Davao.
Nubwo ariko yiyemerera ko yishe abantu, Duterte avuga ko atari umwicanyi. Mu ijambo yavuze mu muhango wo gutanga igihembo ‘The Outstanding Filipino Awards 2016’ yagize ati “Sindi Umwicanyi”
Bivugwa ko kuva Duterte yagera ku butegetsi tariki 30 Kamena 2016 hagamaze gupfa abacuruzi b’ ibiyobyabwenge bagera ku bihumbi bitandatu. Bicwa n’ abashinzwe umutekano barimo n’ abapolisi.
BBC yanditse ko Perezida Duterte yigeze kugira ati “Hitler yishe ibihumbi bitandatu by’ abayahudi. Hari miliyoni eshatu z’ abacuruzi b’ ibiyobyabwenge, byanezeza mbishe”
Duterte avuga ko uburenganzira bwa muntu ntacyo bumubwiye kubwe ngo n’ababuranira(abavoka) nabo bakwiye guhanwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *