skol
fortebet

Perezida wa Sri Lanka yatangaje igihe azegurira nyuma yo guterwa iwe n’abaturage ibihumbi

Yanditswe: Monday 11, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri Sri Lanka, abarurage bigaragambya basaba ko prezida w’icyo gihugu na Minisitiri w’Intebe we begura, barahiye barasizorako batazigera bava mu biro bya prezida n’ibya Minisitiri w’Intebe bombi bateguye.
Abigaragambya babarirwa mu bihumbi binjiye mu biro by’abo bategetsi babiri iri mu murwa mukuru Colombo ku wa gatandatu bangiza byinshi.
Mu byo bashinja Prezida Gotabaya Rajapaksa n’ubutegetsi bwe, harimo kunanirwa gukemura ibibazo bijyanye n’ubukungu.
Prezida Gotabaya na Minisitiri w’Intebe, (...)

Prezida Gotabaya na Minisitiri w’Intebe, Ranil Wickremesinghe, babwiye umuvugizi w’inteko ishyinga amategeko y’icyo gihugu ko bemeye kwegura, ariko ko bazabikora ku wa gatatu tariki ya 13 mu rwego rwo gusubiza ubutegetsi mu mahoro.

Abigaragambya bo ibyo ntibabikozwa: Bashaka ko abobamagana babavira aho bidatinze mu maguru masha.

Abashinzwe gucunga umutekano wa Prezida Gotabaya wa Sri Lanka bamuhungishije bamuvana mu ngoro iwe,ariko birinze kuvuga aho ari.

Amashusho yacishijwe ku mbuga nkoranyambaga zizewe, yerekana ibihumbi by’abigaragambya binjira mu bice bitandukanye by’ingoro ya perezida, birimo ibyumba, abandi barimo bogera muri piscine y’inzu ye, baririmba bati: “Wari uzi ko waduhagarika, turebe turi iwawe.”

Abashinzwe umutekano bohereje intgabo zigera ku bihumbi 20 gucunga umutekano w’ingoro ya prezida wa Sri Lanka.

Nyamara, amakuru yo kwizerwa yemeza ko abo basirikare ari bake cyane ugereranije n’uko abigaragambya bangana. Hagati aho, abigaragambya batwitse inzu ya Minisitiri w’Intebe.

Ibintu byangirikiye muri uko kwigaragambya kwinjiye mu mateka ya Sri Lanka, ntibiramenyekana.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa