Perezida wa Uganda yasinyiye gufunga abatangaza amakuru batemerewe
Yanditswe: Saturday 15, Oct 2022

Museveni yasinye itegeko ririmo igifungo cy’imyaka 10 ku batangaza amakuru batemerewe
Uganda yashyizeho itegeko rizajya rihana bimwe mu byaha bikorerwa kuri Internet, ririmo ko uzajya atangaza amakuru ku muntu nta burenganzira abifitiye azajya afungwa imyaka ishobora kugera ku 10.
Iri tegeko ryemejwe na Perezida Museveni kuwa Kane w’iki cyumweru, ryongeye kuvugisha benshi nyuma y’iryo mu 2011 rigena ibihano ku bakoresha nabi mudasobwa.
Riteganya igifungo cy’imyaka 10 ku bazajya bakora ibyaha byo gukwirakwiza amakuru ku muntu nta burenganzira babibahereye ndetse no gusangiza amakuru cyangwa kuyatwara nta ruhushya rwatanzwe.
Ibi bikubiye mu ngingo ya Gatandatu ijyanye n’imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga, aho ivuga ko gutangaza, gukwirakwiza cyangwa gusangiza amakuru nta ruhushya rwatanzwe bizajya bihanishwa igifungo kigera ku myaka 10, ihazabu igera kuri miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda cyangwa ibihano byombi.
Abarengera itangazamakuru bagaragaje ko Museveni yanize ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse no guca intege itangazamakuru ricukumbura.
Iri tegeko ryemejwe n’inteko ishinga amategeko muri Nzeri, rigamije guhana abihisha inyuma ya za mudasobwa bakabangamira abandi. Abadepite bavugaga ko uburenganzira bwite bw’abantu bwangizwa n’abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga basangiza amakuru atemewe, y’ibinyoma n’urwango ku bandi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *