skol
fortebet

Perezida wa Ukraine yavuze ubufasha yasabye Felix Tshisekedi wa RDC bavuganye kuri Telefoni

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we Felix Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022.
Mu gihe kingana n’isaha imwe, aba bagabo bombi baganiriye by’umwihariko aho DRC ihagaze ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine ndetse n’ingaruka yagize ku bukungu, ibiribwa n’ingufu.
Umukuru w’igihugu cya Ukraine yashimiye DRC ku nkunga yayo, cyane cyane UN. Yavuze ko yiyemeje kurushaho kunoza ubufatanye na Afurika.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, (...)

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko iki kiganiro ari icya mbere yagiranye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Namugaragarije ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ibibazo byatewe n’Igisirikare cy’u Burusiya muri Ukraine. Nagarutse ku kamaro ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyigikiye Ukraine byumwihariko mu Muryango w’Abibumbye.”

Muri Werurwe 2022, Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye yemeje umwanzuro "usaba ko Uburusiya bwahita buhagarika gukoresha ingufu kuri Ukraine", mu majwi yatowe n’abagize uyu muryango,ibihugu 141 byemeje uwo mwanzuro, 5 birawanga, n’aho 35 birimo n’Ubushinwa birifata.Abanyamuryango 193 nibo bagize UN.

DRC yari yatoye ishyigikira uwo mwanzuro. Yari yitandukanije n’ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika byifashe.

Zelensky yaganiriye na Félix Tshisekedi amasaha make mbere y’uko Antony Blinken,Umunyamabanga wa US ushinzwe Ububanyi n’Amahanga agera i Kinshasa.

Iki kiganiro kibaye nyuma y’icyumweru kimwe ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bubashije guhaguruka muri Ukraine nyuma yuko hasinywe amasezerano yo kuba Igisirikare cya Ukraine cyahabwa inzira y’aya mato yari yarimwe inzira akajyana ibi binyampeke byari byarabuze bigateza ikibazo cy’ibura ry’ibizikomokaho ku Isi.

Iki kiganiro kandi cyabaye hagati y’Umukuru w’Igihugu cya Ukraine kimaze iminsi cyugarijwe n’intambara cyashojweho n’u Burusiya nmu gihe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itorohewe kuko imaze iminsi ihanganye n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 imaze iminsi ihanganye na FARDC mu mirwano ikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa