PM w’u Bwongereza yiteguye kujuririra icyemezo cyatambamiye koherza abimukira mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ntavuga rumwe n’urukiko rwo muri iki gihugu ku cyemezo cyarwo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma yo kuvuga ko rudatekanye ku buryo rwabakira.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena ni bwo Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwaburijemo gahunda ya kiriya gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro, nyuma yo kwanzura ko utemewe n’amategeko.
Ni umwanzuro wafashwe mu gihe mu Ukuboza umwaka ushize Urukiko Rukuru rwo mu Bwongereza rwari rwavuze ko uriya mugambi ukurikije amategeko.
Umucamanza Ian Burnett ubwo yasomaga uriya mwanzuro w’urukiko yavuze ko abacamanza basanze "u Rwanda atari’igihugu cya gatatu gitekanye cyo kuboherezamo [abimukira]."
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu itangazo yasohoye, yavuze ko yubaha urukiko gusa ashimangira ko atemera imyanzuro yarwo.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatanze icyizere gikenewe cy’uko nta kibazo abimukira bazahura na cyo nk’uko n’abo rwakiriye nta kibazo bigeze bahura na cyo, ikindi abenshi bakaba barabonye ibihugu bibakira.
Sunak yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo u Bwongereza butaba igihugu abimukira binjiramo uko bashatse.
Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Kane na yo yamaganye imvuko y’urukiko y’uko rudatekanye byo kuba rwakwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro.
Kuri ubu byitezwe ko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza ari rwo rugomba gutanga umwanzuro wa nyuma w’uko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yemeye cyangwa ikaba itemewe.
U Rwanda ku ruhande rwarwo ruvuga ko rucyiteguye gutuma amasezerano y’ubufatanye rwasinyanye n’u Bwongereza ashyirwa mu bikorwa.
Ruvuga kandi ko mu gihe bariya bimukira bazaba baje rwiteguye "kubakira ndetse no kubaha ubufasha bazakenera kugira ngo batangire ubuzima bushya mu Rwanda."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *