skol

Perezida William Ruto Yivuguruje ku Migenderanire ya Kenya n’Ubushinwa

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Perezida mushya uherutse gutorwa muri Kenya, William Ruto, yivuguruje kubyo yri yatangaje ku Bushinwa ubwo yiyamamazaga.

Perezida mushya uherutse gutorwa muri Kenya, William Ruto, yivuguruje kubyo yri yatangaje ku Bushinwa ubwo yiyamamazaga.

Yemeye ko Kenya igiye kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo :Ubwubatsi,ubuhinzi.uburezi n’ibindi .. ku nyungu z’ibihugu byombi.

Prezida William Ruto yavuze ibi ubwo yabonanaga n’intumwa idasanzwe y’Ubushinwa kuri Afrika, Liu Yuxi, mbere gato agitangira kuyobora Kenya.

Mu bihe byo kwiyamamaza, Perezida Ruto yamaganye Ubushinwa, avuga ko mu gihe yatsinda azahita yirukana abashinwa bari muri Kenya, kuko bari gukora akazi kagenewe abenegihugu muri Kenya.

Yemeye ko azashyira ahagaragara amasezerano reta ya Kenya yasinyanye n’Ubushinwa mu ibanga, avuga kandi ko azahagarika ingeso yo gusaba imfashanyo.

Ubushinwa nicyo gihugu kiza imbere mu guha amadeni menshi Kenya kandi nibwo burimo gukora ibikorwa byo kubaka inyubako zikomeye harimo n’umuhanda ukomeye uzahuza imigi ya Nairobi na Mombasa.

Perezida wavuye ku butegetsi, Uhuru Kenyatta, yasinye n’Ubushinwa imigambi ikomeye y’inyubako z’iterambere, bituma Kenya ubuirimo ideni Ubushinwa nibarirwa mu mamiriyaridi y’amadolari.

@VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa