Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yavuze ko igihugu cye gishobora kuganira n’Uburusiya. Yabivuze mbere y’uko ageza ijambo ku bakuru b’ibihugu kw’isi, mu nama mpuzamahanga yiga ku ’ihindagurika ry’ibihe kuri uyu wa kabiri.
Perezida Zelenskyy yavuze ko yiteguye kuganira, mu gihe ariko imipaka ya Ukraine yasubizwa uko yari imbere kandi mu gihe abagizweho ingaruka n’ibitero by’Uburusiya bahawe impozamarira n’abakoze amabi bakabihanirwa.
Ibi Perezida Zelenskyy yabivuze nyuma kandi y’aho (…)
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yavuze ko igihugu cye gishobora kuganira n’Uburusiya. Yabivuze mbere y’uko ageza ijambo ku bakuru b’ibihugu kw’isi, mu nama mpuzamahanga yiga ku ’ihindagurika ry’ibihe kuri uyu wa kabiri.
Perezida Zelenskyy yavuze ko yiteguye kuganira, mu gihe ariko imipaka ya Ukraine yasubizwa uko yari imbere kandi mu gihe abagizweho ingaruka n’ibitero by’Uburusiya bahawe impozamarira n’abakoze amabi bakabihanirwa.
Ibi Perezida Zelenskyy yabivuze nyuma kandi y’aho ikinyamakuru cyandika cyo muri Amerika, Washington Post, kivuze ko Amerika yifuza ko Ukraine yerekana ubushake ku biganiro by’amahoro.
Iki kinyamakuru kivuga ko Amerika ivuga ko uko kwerekana ubushake bizatuma amahanga arushaho gushyigikira Ukraine.
Umukuru w’akanama ka Ukraine gashinzwe umutekano mu gihugu hagati, Oleksiy Danilov, yavuze ko ikintu nyamukuru Ukraine isaba ari ugusubizwa ubutaka bwayo bwose.
Ambasaderi wa Amerika muri ONU, Linda Thomas-Greenfield, we yavuze ko Amerika izakomeza gushyigikira Ukraine.
Hari mu kiganiro yagiranye na perezida wa Ukraine n’abandi bategetsi bo hejuru mu murwa mukuru Kiev kuri uyu wa kabiri.
@VOA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *