Prigozhin wayoboraga abacancuro ba Wagner yari yaraburiwe iby’urupfu rwe ariko avunira ibiti mu matwi
Yanditswe: Sunday 27, Aug 2023
Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yatangaje ko yari yaraburiye umuyobozi w’umutwe wa Wagner inshuro zirenga ebyiri ngo ajye aba maso kuko hari abashaka guhitana ubuzima bwe.
Yevgeny Viktorovich Prigozhin wari umaze iminsi ayoboye ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi bw’u Burusiya, yaguye mu ndege kuwa Gatatu w’iki cyumweru, ariko impamvu yatumye iyi ndege ihanuka ntiramenyekana.
Perezida Lukashenko yabwiye ibiro ntaramakuru byo muri Belarus, Belta ko yatangiye kuburira Prigozhin ku bijyanye n’urupfu rwe mu gihe bari mu myigaragambyo.
Yagize ati “Ubwa mbere nari muhamagaye kuri telefone ubwo bari mu biganiro igihe bigaragambyaga mu murwa mukuru Moscow.”
“Naramubwiye nti Yevgeny, urumva ko uzarimbura abantu bawe nawe bigahitana ubuzima bwawe? Yaravuze n’umujinya mwinshi ati ‘ubwo nyine nzapfa, ni akazi kabyo’.”
Perezida Lukashenko yavuze ko ku nshuro ya kabiri Prigozhin yari kumwe n’umwe mu basirikare be witwa Dmitriy Utkin ababwira atanyuze ku ruhande ko bagomba kwirinda.
Uyu muyobozi yavuze ko yababwiraga ko mu gihe baba bashaka umutekano wisumbuye, yabafasha kuganira na Perezida Putin bakawubona cyangwa Prigozhin akimurirwa muri Belarus.
Lukashenko yavuze ko Prigozhin atigeze amusaba kumurindira umutekano mu buryo bwihariye.
Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS biherutse gutangaza ko Yevgeny Prigozhin ari umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya sosiyete Embraer yahanutse ivuye mu murwa mukuru Moscow igana mu mujyi wa St Petersburg.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *