skol
fortebet

Putin na Kim basezeranye gufashanya ’ku bushotoranyi’

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Vladimir Putin na Kim Jong Un bashyize umukono ku masezerano bemeranya ko Uburusiya na Koreya ya Ruguru bizafashanya mu gihe haba habayeho "ubushotoranyi" ku gihugu icyo ari cyo cyose muri ibyo bibiri.

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na Kim mu ruzinduko yagiriye mu murwa mukuru Pyongyang wa Koreya ya Ruguru, rwa mbere agiriye muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2000.

Kim yavuze ko urwo ruzinduko rwashyize umubano w’ibihugu byombi "ku rwego rushya, rwo hejuru rw’ubufatanye".

Ayo masezerano ashimangiye ubufatanye burimo gushinga imizi mu buryo bwihuse bwahangayikishije uburengerazuba. Bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko bushobora no kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw’isi.

Amasezerano ayo ari yo yose y’ubufatanye mu bya gisirikare ashobora gutuma Uburusiya bufasha Koreya ya Ruguru mu ntambara yabaho mu gihe kiri imbere kuri uwo mwigimbakirwa (uriho na Koreya y’Epfo), mu gihe Koreya ya Ruguru na yo ishobora gufasha ku mugaragaro Uburusiya mu ntambara yabwo kuri Ukraine.

Kim asanzwe ashinjwa guha intwaro Uburusiya, naho Putin byibazwa ko aha Koreya ya Ruguru ikoranabuhanga rijyanye n’iby’isanzure rishobora kuyifasha muri gahunda yayo y’ibisasu bya misile. Aba bategetsi bombi baherukaga guhurira mu Burusiya muri Nzeri (9) mu mwaka ushize.

Ku wa gatatu, bashyize umukono "ku masezerano y’ubufatanye bwuzuye" arimo n’ingingo yuko bemeranyije gutanga "ubufasha kuri buri ruhande mu gihe haba habayeho ubushotoranyi" ku gihugu icyo ari cyo cyose muri ibyo bibiri, nkuko Putin yabivuze. Ntiyasobanuye uko ubwo bushotoranyi bwaba bumeze.

Mu mezi ya vuba aha ashize, Putin yahuye n’ibibazo bijyanye n’ibibera ku rugamba muri Ukraine, by’umwihariko kugabanuka cyane kw’intwaro.

Mu nama baherukaga guhuriramo imbona nkubone ubwo Kim yasuraga Uburusiya, bombi bari baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare ndetse bacyekwaga ko bagiranye amasezerano ajyanye n’intwaro.

Kuva icyo gihe, ibimenyetso byakomeje kwiyongera ko Uburusiya bukomeje gukoresha misile za Koreya ya Ruguru muri Ukraine.

Ariko mu byumweru bicye bishize, Amerika n’ibihugu byo mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN) byahaye uruhushya Ukraine rwo gukoresha intwaro z’uburengerazuba bw’isi ku butaka bw’Uburusiya. Ni icyemezo gikomeye Ukraine yizeye ko gishobora guhindura ibintu bikaba byiza ku ruhande rwayo.

Putin yaburiye ko hazabaho ingaruka, ndetse muri uku kwezi yavuze ko arimo gutekereza ku guha abanzi b’uburengerazuba intwaro zirasa mu ntera ndende – Koreya ya Ruguru imaze igihe ikora intwaro nk’izo.

Ku wa gatatu yongeye kunenga icyo cyemezo cy’uburengerazuba, avuga ko ari "ihonyora rikomeye" ry’ibibujijwe mu nshingano mpuzamahanga.

Yananenze ibihano uburengerazuba bwafatiye Uburusiya na Koreya Ruguru, avuga ko ibi bihugu byombi bitihanganira "imvugo y’ibikangisho no guhabwa amategeko" kandi ko bizakomeza kurwanya uburyo uburengerazuba bukoresha bwo "kunigisha ibihano" kugira ngo bukomeze "kwiharira ubutware [kugira ijambo]".

Hagati aho, Kim yashimye ayo masezerano y’ibihugu byombi, avuga ko iki ari igihe gikomeye kandi cyanditse amateka mu mubano wabyo. Yanatangaje "gushyigikira byuzuye n’ubufatanye" ku Burusiya mu ntambara yabwo kuri Ukraine.

Aya masezerano ashobora kurakaza Koreya y’Epfo.

Mbere y’iyo nama, Koreya y’Epfo yari yaburiye Uburusiya kwirinda "kurenga ikigero runaka".

Umujyanama ku mutekano w’igihugu wa Koreya y’Epfo Chang Ho-jin yari yabwiye mugenzi we w’Uburusiya ko Uburusiya "bukwiye kuzirikana uzaba ari ingenzi cyane kuri bwo hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo, igihe Uburusiya buzaba burangije intambara yabwo na Ukraine".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa