skol
fortebet

Putin yasobanuye ibisabwa kugira ngo habeho agahenge muri Ukraine

Yanditswe: Friday 14, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko yemeranya n’igitekerezo cy’agahenge muri Ukraine ariko ko hari "ibibazo" bigihari ku miterere y’agahenge, mu gihe yavugaga ku bisabwa bikomeye bimwe bigomba kubahirizwa.

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya yari arimo gusubiza kuri gahunda y’agahenge k’iminsi 30, Ukraine yemeye muri iki cyumweru nyuma yo kugirana ibiganiro n’Amerika.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko icyo gisubizo cya Putin kuri iyo gahunda kirimo "ubucakura", asaba ko Uburusiya bufatirwa ibindi bihano.

Hagati aho, Amerika yashyizeho ibindi bihano ku bitoro na gaze (gas) by’Uburusiya no ku rwego rw’amabanki.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya ejo ku wa kane, Putin yavuze kuri icyo cyifuzo cy’agahenge, agira ati: "Igitekerezo ni cyiza - ndetse turagishyigikiye - ariko hari ibibazo ducyeneye kuganiraho."

Putin yavuze ko agahenge gakwiye kugeza ku "mahoro arambye no gukuraho impamvu muzi z’aya makuba".

Yagize ati: "Ducyeneye kuganira na bagenzi bacu n’abafatanyabikorwa bacu b’Abanyamerika."

"Wenda nzavugana kuri telefone na Donald Trump."

Putin yongeyeho ati: "Bizaba byiza ku ruhande rwa Ukraine kugera ku gahenge k’iminsi 30.

"Turagashyigikiye ariko hari ibyo dutandukaniyeho."

Putin yavuze ko kimwe mu byo batavugaho rumwe ari akarere ka Kursk ko mu Burusiya, aho Ukraine yagabye igitero cya gisirikare mu mwaka ushize ndetse igafata bumwe mu butaka bwaho.

Yavuze ko Uburusiya bwisubije byuzuye akarere ka Kursk, anavuga ko ingabo za Ukraine ziriyo "zashyizwe ku ruhande".

Ati: "Zirimo kugerageza kuhava ariko turahagenzura. Zataye ibikoresho byazo."

"Hari amahitamo abiri ku Banya-Ukraine bari muri Kursk - kumanika amaboko cyangwa gupfa."

Asobanura bimwe mu bibazo bijyanye n’ukuntu agahenge kakora, Putin yabajije ati: "Iyo minsi 30 izakoreshwa gute? Kugira ngo Ukraine yisuganye? Kugira ngo yongere kwigwizaho intwaro? Kugira ngo ihe abantu imyitozo? Cyangwa nta na kimwe muri ibyo? Ubwo rero hakaza ikibazo – ibyo bizagenzurwa gute?"

"Ni nde uzatanga amategeko yo gusoza imirwano? Ku kihe kiguzi? Ni nde umenya uwarenze ku gahenge gashobora kujyaho, kuri kilometero 2,000? Ibyo bibazo byose bicyeneye gusuzumwa mu buryo bwimbitse n’impande zombi. Ni nde ukagenzura?"

Mu ijambo rye ryo mu buryo bwa videwo yavuze mu ijoro ry’ejo ku wa kane, Zelensky yavuze ko Putin "ntavuga oya mu buryo butaziguye" ariko "mu bikorwa, arimo gutegura kubyanga".

"Birumvikana, Putin aratinya kubwira Perezida Trump mu buryo butaziguye ko ashaka gukomeza iyi ntambara, ko ashaka kwica Abanya-Ukraine."

Zelensky yavuze ko Perezida w’Uburusiya yashyizeho amananiza menshi cyane "kuburyo nta kintu na kimwe kizakunda".

Nyuma y’amagambo ya Putin n’igisubizo cya Zelensky, ubu hari imanga igaragara neza hagati y’aho impande zombi zihagaze.

Ukraine irashaka inzira igizwe n’ibyiciro bibiri: agahenge kihuse, hanyuma hakabaho ibiganiro bijyanye no gucyemura ikibazo mu buryo burambye.

Uburusiya bwemeza ko udashobora gutandukanya izo nzira ebyiri ndetse ko ibibazo byose bikwiye gucyemurirwa mu masezerano amwe.

Impande zombi zisa nk’izishimishijwe no kugaragaza ingingo z’uko kutabona ibintu kimwe.

Ukraine yemeza ko ishobora kotsa igitutu Uburusiya, ibugaragaza nk’uburimo kwigononwa kugera ku mahoro, butseta ibirenge bucungana n’igihe.

Uburusiya na bwo bwemeza ko bufite amahirwe ubu yo kugaragaza impungenge fatizo zabwo, zijyanye no kwaguka kw’umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika (OTAN) n’ubusugire bwa Ukraine.

Ariko ibi biteje ikibazo kuri Donald Trump. Yasobanuye neza ko ashaka igisubizo cyihuse, kirangiza imirwano mu gihe cy’iminsi.

None ubu, Putin aragaragara nk’utabikozwa.

Avugira mu biro bye bya White House nyuma y’amagambo ya Putin, Trump yavuze ko yakwishimira guhura na Perezida w’Uburusiya ndetse ko yizeye ko Uburusiya "buzakora igikwiye" bukemera icyifuzo cy’agahenge k’iminsi 30.

Yagize ati: "Turifuza kubona agahenge kavuye ku Burusiya."

Mbere yaho, avugira muri White House ari kumwe n’umunyamabanga mukuru wa OTAN Mark Rutte, Trump yabwiye abanyamakuru ko yamaze kuganira na Ukraine ingingo ku yindi.

Trump yagize ati: "Tumaze igihe tuganira na Ukraine ku butaka no ku bice by’ubutaka byagumanwa n’ibyatakazwa, no ku bindi bintu byose bijyanye n’amasezerano ya nyuma [uko azaba ameze mu ishusho yayo ya nyuma]."

"Ibintu byinshi byo mu masezerano ya nyuma mu by’ukuri byamaze kuganirwaho."

Ku kibazo kijyanye no kwinjira muri OTAN kwa Ukraine, Trump yavuze ko "buri muntu wese azi igisubizo kuri icyo".

Ibihano bishya ku bitoro na gaze by’Uburusiya bifashwe mu gihe ubutegetsi bwa Trump bwarushijeho kugabanya kugera ku buryo bwo kwishyura bw’Amerika, bituma birushaho gukomerera ibindi bihugu kuba byashobora kugura ibitoro by’Uburusiya.

Hagati aho, Putin ejo yahuye n’intumwa yihariye y’Amerika Steve Witkoff mu nama yo mu muhezo yabereye i Moscow.

Mbere yaho ku munsi w’ejo, Yuri Ushakov, umujyanama mu biro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin), yanze icyifuzo cy’agahenge cyatanzwe n’Amerika.

Ku wa gatatu, ibiro bya perezida w’Uburusiya byasohoye videwo bivuga ko igaragaza Putin ubwo yari arimo gusura akarere ka Kursk ko mu Burusiya, yambaye imyenda ya gisirikare. Nyuma yaho Uburusiya bwavuze ko bwisubije umujyi ukomeye wa Sudzha wo muri ako karere.

Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022, none ubu bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.

Abantu barenga 95,000 barwanira igisirikare cy’Uburusiya bamaze gupfira muri iyo ntambara.

Mu Kuboza (12) kw’umwaka wa 2024 ni bwo Ukraine iheruka gutanga imibare mishya y’abapfuye n’abakomeretse, ubwo Perezida Volodymyr Zelensky yemeraga ko hari hamaze gupfa abasirikare 43,000 ba Ukraine.

Abasesenguzi bo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) bemeza ko uwo mubare uri hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa