skol

Qatar yamanitse amaboko mu buhuza bwa Hamas na Israel

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2024

featured-image

Qatar yatangaje ko yivanye mu biganiro by’ubuhuza hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas, kubera ko nta bushake impande zombi zigaragaza bwo gukemura amakimbirane.

Qatar imaze igihe iyoboye ibiganiro hagati ya Hamas na Israel, hagamijwe ko impande zombi zibasha guhererekanya imbohe ndetse no guhagarika intambara imaze umwaka ibera muri Gaza.

Leta ya Qatar yatangaje ko yiteguye gukomeza kuba umuhuza mu gihe cyose impande zombi zizayigaragariza ko ziteguye ibiganiro bitanga umusaruro.

Binavugwa ko kwivana mu biganiro kwa Qatar kuza kujyana no gufunga ibiro by’abayobozi bakuru ba Hamas, bakimurirwa muri Turikiya nubwo Qatar byo ntacyo yabivuzeho.

Nubwo na Hamas yakunze kwinangira ku kijyanye no guhagarika intambara imaze guhitana abasaga ibihumbi 43, Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo wa Israel na we aherutse kuvuga ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu nta bushake afite bwo gutahura imbohe z’abanya-Israel bari mu maboko ya Hamas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa