skol

RD Congo iricuza bikomeye kwinjira muri EAC kuko itabonye ibyo yari yiteze

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Minisitiri Ushinzwe Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yatangaje ko ibyo igihugu cye cyari cyiteze ubwo cyinjiraga mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bitagezweho.

Muri Mata umwaka ushize ni bwo RDC yinjiye bidasubirwaho mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba uhurije hamwe ibihugu birindwi.

Muyaya yavuze ko binjiye muri EAC bashaka ko igice cy’Uburasirazuba bwa Congo kigira amahoro, ariko ngo byazambye kurushaho ku buryo bamwe mu baturage ba Congo “bibaza impamvu bari muri EAC”.

Yagize ati “Ubwo twinjiraga muri EAC, byari bigamije guhuza igihugu cyacu n’ibindi byo mu karere. Ni umuryango wiyemeje amahoro ariko tubona nta kidasanzwe kigerwaho.”

Mu byo yatangarije mu nama yiswe East African Entrepreneurship Conference & Expo kuri uyu wa Gatatu, Muyaya yavuze ko nubwo batishimiye ibimaze kugerwaho, nta gahunda bafite yo kuva muri EAC kuko batifuza intambara.

Ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, EAC yahise yohereza ingabo zo guhosha imvururu hagati y’impande zombi icyakora ntibyishimiwe na Leta ya Congo kuko yo yashakaga ingabo ziyifasha kurwana.

Manda y’izo ngabo izarangira tariki 8 Ukuboza ariko Congo yamaze gutangaza ko batazongera kuyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa