skol

RDC: Bamwe mu Biyamamaza Barakoresha Invugo Zihembera Urwango n’Amacakubiri

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo,haravugwa ubutumwa buhembera inzagano, amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko bukomeje gukwirakwiza mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni ubutumwa buri gutangwa na bamwe mu ba candida bari kuri risiti y’itora biyamamaje kuzahangan ku mwanya wa Perezida wa Repuburika, babikora bashaka kwigarurira bamwe no guhigika Tshisekedi.

Ni mu gihe hasigaye iminsi itatu gusa kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’ab’iinteko ishinga amategeko bitangire tariki 20/12/2023.

Amafoto y’abakandida ku mwanya w’abadepite ku rwego rw’igihugu n’urw’intara yatangiye kugaragara hirya no hino mu burasirazuba bwa Kongo.

Ahandi hateraniye abashyigikiye abakandida banyuranye batanga impano zigamije gushishikariza abaturage gutora abo bamamaza.

Zimwe mu mpano zitangwa harimo intebe zo mu nsengero, ibitenge, n’amafaranga.

Gusa, hari bamwe mu bayoboke b’abakandida basebya abandi, abakoresha amagambo y’ivangura rishingiye ku moko bagaragaza ko ari bo benegihugu.

Uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuvugwamo imirwano ihanganishije FARDC na M23, kandi haravugwa ubwicanyi bwibasira ubwoko bw’Abatutsi n’abavuga ikinyrwanda cyane muri Kivu ya Ruguru.

Bijya gucika, n’ubundi byahereye kuri ayo magambo ahembera amacakubiri yakunze gukoreshwa nabari mu nzego z’ubutegetsi babiba urwango mu baturage none bimaze gufata indi ntera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa