skol
fortebet

RDC: Biravugwa ko Tshisekedi arajya kubonana na Perezida Biden muri Angola

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Joe Biden arasura Icyambu cya Lobito, ku mpera y’iburengerazuba ya y’Umuhora wa Lobito. Uyu muhora wambuka Angola ugahuza inkombe z’Inyanja ya Atlantika na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi uzanyuzwamo amabuye y’agaciro n’umutungo kamere bijya hakurya ya Atlantika .

Sponsored Ad

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu, Félix Tshisekedi ategerejwe muri Angola nk’uko inkuru ya RFI ibivuga.

Kuri uyu munsi, hateganijwe kandi inama y’ibihugu byombi hagati ya Félix Tshisekedi na Perezida wa Amerika, Joe Biden.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishishikajwe cyane no gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kandi ntabwo ari impanuka ko Joe Biden yahisemo gushyiramo ingufu ku giti cye, nk’uko umunyamakuru wa RFI i Kinshasa, Patient Ligodi abisobanura.

Uyu mushinga w’Umuhora wa Lobito uhagarariye kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubufatanye bw’akarere ndetse n’amahanga muri Afurika yo hagati n’amajyepfo.

Nk’uko byatangajwe na Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, ngo ibikorwa byinshi biri kuri gahunda y’uru rugendo rugufi, birimo gusura uruganda, kugenzura Icyambu cya Lobito, ndetse n’inama ntoya ihuza DRC, Angola, Zambia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Andi makuru yerekana ko Tanzania nayo yatumiwe.

Uyu mushinga ngo ni ingenzi kuri DRC, yizera ko izakomeza ubufatanye n’Abanyamerika na nyuma ya Joe Biden nava muri White House. Uru rugendo rwa Félix Tshisekedi muri Angola rugomba kuba rugufi, ariko rufungura inzira y’ibiganiro by’ingenzi, cyane cyane ku makimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali mu rwego rw’Ibiganiro bya Luanda.

Ku itariki ya 15 Ukuboza 2024, i Luanda hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu bitatu hagati ya Tshisekedi, Lourenço na Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa