skol

RDC:Denis Mukwege yatanze kandidatire ye yo kuzategeka Congo muri CENI

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023

featured-image

Umwe mu bazahatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo, Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’uwaharaniye amahoro (prix Nobel) ya 2018 yamaze kugeza impampuro ze muri komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora CENI

Nyuma yo gutanga izi mpapuru zimwemerera kuzahangana na Prezida Tshisekedi, Denis Mukwege yaganiriye n’ukuriye komisiyo y’itora mu gihugu Denis Kadima wamwijeje umucyo usesuye mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu Kubuzo uyu mwaka wa 2023.

Nyuma yo gutanga impapuro zo kwiyamamaza, Denis Mukwegeyabwiye itangazamakuru ko yiteguye kubona amajwi asobanura neza icyo Abakongomani bamutegereje mo kandi bamwifuzaho.

Kuba Denisi yarahawe igihembo cy’uwaharaniye amahoro, biri mu byatumye asabwa n’abaturage kwiyamamaza. Ariko nanone bifite kinini bivuze ku migendekere y’amatora yitezweho kuba mu mucyo usesuye bitandukanye n’ayabanje .

Mu kiganiro n’itagazamakuru cyabereye mu murwa mukuru Kinshasa, Dr Mukwege yatangaje ko kwemera kwiyamamaza ari igisubizo yifuje guha abaturage ba Congo babimusabye bakamuha n’ikiguzi gisabwa ngo yitegure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa