skol
fortebet

RDC: FARDC yababajwe nuko u Rwanda rwarashe umusirikare wayo ivuga ko ’yari yibeshye umupaka’

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya DR Congo cyatangaje ko kibabajwe n’uko umwe mu basirikare bacyo batatu bagenzuraga umupaka yarashwe agapfa nyuma y’uko kuwa kabiri bisanze bageze ku ruhande rw’u Rwanda “bibeshye”.

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuwa kabiri cyatangaje abo basirikare batatu bafite imbunda imwe, bafatiwe ku ruhande rw’u Rwanda mu murenge wa Rukoko mu karere ka Rubavu umwe “yararashwe arapfa ubwo yarasaga ku bari ku burinzi”.

Igisirikare cy’u RD Congo (FARDC) cyatangaje ko uwarashwe agapfa yitwa 2eme Classe Anyasaka Nkoy Lucien, naho icy’u Rwanda kivuga ko abafashwe ari Cpl Anyasaka Nkoi Lucien na Sgt Asman Mapenda Termite, naho uwa gatatu utaravuzwe izina akaba ari we warashwe agapfa.

FARDC ivuga ko ku basirikare b’impande zombi kwisanga ku rundi ruhande rw’umupaka “bibaho kenshi”, ikinubira ko uwo yarashwe “kuko gusa yarenze umupaka yibeshye”.

Muri kariya gace k’umupaka hagati ya Rubavu mu Rwanda na Goma muri DR Congo hashinzwe ubwoko bw’imbago zerekana umupaka zigiye ziri mu ntera runaka.

Hagati y’ibihugu byombi hashize igihe kinini hari umwuka mubi cyane aho igisirikare cya DR Congo gishinja icy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya Kinshasa, icy’u Rwanda kigashinja icya Congo gufasha umutwe wa FDLR urwanya Kigali.

Ibi birego - impande zombi zihakana - bigarukwaho muri raporo iheruka ibyemeza yasohowe n’inzobere za ONU.

Perezida wa DR Congo mu kwezi gushize arimo kwiyamamaza yavuze ko ashobora gutangiza intambara k’u Rwanda mu gihe ihuriro ry’amashyaka ryitwa Alliance Fleuve Congo – ubu rifite M23 nk’umutwe wa gisirikare – ryarasa “n’isasu rimwe” muri DR Congo.

FARDC ivuga ko ibyabaye kuwa kabiri yabigejeje ku rwego rushinjwe kugenzura no gukora iperereza ku bikorwa by’ubushotoranyi bishobora kuba hagati y’ibi bihugu ruzwi nka EJVM, ngo rugarure abafunzwe n’uwapfuye.

RDF ivuga ko harimo gukorwa iperereza kuri ibi byabaye.

Hagati aho, leta ya Amerika ivuga ko kuwa kabiri minisitiri wayo w’ububanyi n’amahanga Antony Blinken yahuye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda iruhande rw’inama y’ubukungu y’i Davos mu Busuwisi, bakaganira ku “imihate yo koroshya umwuka mubi” mu burasirazuba bwa DR Congo.

Washington – yagiye isaba u Rwanda guhagarika gufasha umutwe wa M23 – ivuga ko Blinken “yasubiyemo ko bikenewe ko impande zose zitera intambwe zifatika mu gukemura uko ibintu byifashe”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa