skol
fortebet

RDC: Hari amakuru avuga ko Franck Diongo udacana uwaka na Tshisekedi yaba ari i Kigali

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko depite akanaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Franck Diongo yaba ari i Kigali kuva ku Cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Diongo kuva muri 2023 aba i Bruxelles mu Bubiligi aho yahungiye.

Amakuru uruhande rw’u Rwanda rutaremeza cyangwa ngo ruhakane aravuga ko yaba yarageze i Kigali ku Cyumweru gishize.

Mu bemeje ko uyu mugabo yaba ari i Kigali harimo umunyapolitiki Jean-Claude Mvuemba na utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa na we wahungiye mu Bubiligi, ndetse akaba umuntu wa hafi ya Diongo usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka Mouvement Lumumbiste Libéral (MLP).

Amakuru avuga ko Diongo na Mvuemba baba barasabwe na Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 kuba bamwiyungaho bagafatanya urugamba rwo kwirukana Tshisekedi ku butegetsi.

Ni ubusabe Mvuemba ngo yanze, gusa Diongo abuha umugisha nk’uko amakuru abivuga.

Icyakora nyirubwite mu butumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko nta gahunda yo kwihuza na Nangaa afite.

Yavuze ko yazanwe i Kigali na gahunda y’"ubukangurambaga mpuzamahanga bugamije kumvisha abantu igenda rya Tshisekedi".

Yunzemo ati: "Nakoreye ingendo muri Angola, u Rwanda, u Burundi, Uganda n’i Addis-Abeba (mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe) mu rwego rwo gusobanura gahunda yanjye y’amahoro, nyuma y’uko ibiganiro bya Luanda bitagize icyo bitanga".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa