RDC igiye kumara umwaka yanze Ambasaderi Col (Rtd) Shem Amadi wa Kenya
Yanditswe: Monday 04, Nov 2024

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze umwaka urenga yaranze kwemeza Col (Rtd) Shem Amadi Kenya yatanze nka Ambasaderi ugomba kuyihagararira i Kinshasa.
Ni nyuma y’imyaka ibarirwa muri ibiri umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi ahanini n’ubwumvikane buke hagati ya ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we, William Samoei Ruto.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wazambye muri Gashyantare 2022 ubwo Perezida William Ruto wari mu bikorwa byo kwiyamamaza yavugaga ko abanye-Congo batagira inka bityo ko banywa amata bayakuye mu mahanga; ibyo i Kinshasa bafashe nk’igitutsi.
Nyuma y’uburakari abanye-Congo bagaragaje, icyo gihe byabaye ngombwa ko Kenya yohereza uwari Ambasaderi wayo i Kinshasa ajya guhomahoma.
Umwuka wongeye kuba mubi ubwo Sosiyete y’indege ya Kenyan Airways yahagarikaga ingendo zayo i Kinshasa kubera abakozi bayo bari bafunzwe n’ubutasi bwa gisirikare bwa RDC.
Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Kenya yoherezaga muri Kivu y’Amajyaruguru ingabo zari mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro, gusa RDC ikumvikana ivuga ko zakabaye zararashe inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kuri ubu Kinshasa ishinja Nairobi kwifatanya n’u Rwanda ivuga ko rushyigikiye ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga.
Ni nyuma Perezida William Ruto mu mezi yashize yatangaje ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ikibazo cy’uyu mutwe, bijyanye no kuba Kinshasa unwayo yaremereye imbere y’abakuru b’ibihugu bya EAC ko abagize M23 ari abanye-Congo.
Umubano hagati w’ibihugu byombi kandi warushijeho kuba mubi mu Ukuboza 2023, ubwo i Nairobi hashingirwaga ihuriro ryiswe Alliance Fleuve Congo ribarizwamo abarimo M23 n’abandi bifuza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Amakuru avuga ko Kinshasa yarakaye cyane ubwo yasabaga Nairobi guta muri yombi abayobozi b’iri huriro barangajwe imbere na Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo, gusa bikarangira Kenya ibyanze.
Muri Nyakanga uyu mwaka Tshisekedi yumvikanye ashinja Perezida William Ruto kuba ari we wadobeje ibiganiro bya Nairobi byari bigamije gukemura ibibazo biri muri Congo bigatuma bipfapfana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *