RDC: Imitwe 4 yitwaje intwaro yemeye kuzirambika hasi ngo yorohereze ibarura ry’amatora ya Perezida
Yanditswe: Thursday 23, Feb 2023

Imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu ijana irenga ikorera mu burasirazuba bwa Congo,igera kuri 4 muriyo yasinye amasezerano yo guhagarika ibikorwa byayo ngo yorohereze ibarura ry’abazatora umukuru w’igihugu.
Imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu ijana irenga ikorera mu burasirazuba bwa Congo,igera kuri 4 muriyo yasinye amasezerano yo guhagarika ibikorwa byayo ngo yorohereze ibarura ry’abazatora umukuru w’igihugu.
Abafashe icyo cyemezo , n’inyeshyamba za Mai-Mai zibarizwa muri chefferie ya Baswagha iherereye mu majyaruguru ya Lubero.
Ni nyuma y’ibiganiro byaraye bihuje ubuyobozi bwa Lubero n’inyeshyamba, bashyira umukono kuri ayo masezerano. Imitwe yemeye uwo mugambi irimo: FPP/AP
UPLC
Mai-Mai Juvénal
Mai -Mai Léonard. Nkuko radio okapi yabitangaje
Muri iyo nyandiko , imitwe yemeje gushyira intwaro hasi igasubira inyuma no kuva mu duce twose yagenzuraga tukegurirwa igisirikare cya congo FARDC.
Gusubira inyuma kuri iyi mitwe yitwaje intwaro bivuze ko abaturage bari barataye ibyabo kubera intambara bahita basubira mu ngo zabo, byorohereze abashinzwe amatora kuzana ibikoresho by’ibanze bizifashishwa bahitamo ushobora gusimbura Tshisekedi.
Ubutegetsi bw’icyaro cya Lubero bwatangaje ko kubera umutekano muke w’izo nyeshyamba, byibura abaturage 150 000 bagize 20% by’abaturage batuye muri iyo ntara ya Baswagha bataye ingo zabo bagerageza gukiza amagara .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *