RDC: Inyungu za Tshisekedi mu ntambara na M23 yongeye kubura
Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi mu bihe bitandukanye yararahiye arirenga ko atazigera agirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Uyu mutegetsi aherutse kumvukana asubiramo icyemezo cye kuri M23 ubwo yari i New York mu matariki 10 Nzeri 2023 mu nama y’Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Amerika mbere yo kujya ku ruhimbi rw’Umuryango w’Abibumbye, yabanje gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’intambara ya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe yavuze ko umutwe w’abagizi ba nabi batangiye ’aventure’ na yo ubwayo y’ubugizi bwa nabi iyobowe na bwana Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kandi ni ukubera ko ari abagizi ba nabi atazigera aganira cyangwa ngo yinjire mu biganiro ibyo aribyo byose na bo.
Tshisekedi uri kwitegura guhangana mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka, ari guhangana no kwemeza abanyekongo bo mu burasirazuba ko ashoboye gukemura ikibazo cy’umutekano muke ubatwara n’ubuzima bamazemo imyaka isaga 20.
Mu kubigeraho , ubu haravugwa imirwano ikomeye yasojwe kuri M23 n’igisirikare cya RDC n’imitwe yitwaje intwaro yiyize Wzarendo n’ubwo ubutegetsi bwihakanye icyo gitero.
Umusesenguzi Robert Mugabe yabwiye umuryango ko nk’umuntu ukurikiranira hafi ibibera muri Kivu ya Ruguru, asanga Perezida Tshisekedi arajwe inshinga no gushaka inzira zose zazatuma yongera kuyobora RDC.
Ati” Amayeri ya Perezida Tshisekedi ni uguhangana na M23 no guteza umwiryane mu burasirazuba kuburyo byamuha amahirwe yo gutsinda M23 cyangwa iki gice cy’igihugu gifite icyo kivuze mu guhindura byinshi mu matora kigakumirwa kubera intambara.”
Robert yongeyeho ko Tshisekedi yemereye abakongomani kwirukana M23, bityo ko batamutora atabigezeho.kuba ngo bisa n’ibimugoye kubigeraho, azakomeza kugaba ibitero kuburyo amatora azajya kugera hari akavuyo k’umutekano muke bityo kumwimisha amajwi abyigizeyo.
Ku rundi ruhande M23 nayo yatangaje ko ntakizayikura mu mugambi wo guhanganira uburenganzira bwabo nk’abenegihugu kabone n’ubwo bafatirwa ingamba zose zishoboka.
Kurikira hano ikiganiro ku mwuka uri muri RDC kuri ubu mu mboni y’Umusesenguzi Robert Mugabe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *