skol
fortebet

RDC iratumira Amb.w’u Rwanda ku kibazo cy’uko irushinja gufatanya na M23

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) zasohoye itangazo rivuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashijwe n’ingabo z’u Rwanda ari bo bateye ibirindiro byazo ku misozi ya Chanzu na Runyoni muri Rutshuru.
U Rwanda rwamaganye ayo makuru yatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ibitangazamakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda zafashije M23 yagabye ibitero ku Ngabo za DRC, FARDC mu bice bya Chanzu na Runyoni.
Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko (...)

Sponsored Ad

Ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) zasohoye itangazo rivuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashijwe n’ingabo z’u Rwanda ari bo bateye ibirindiro byazo ku misozi ya Chanzu na Runyoni muri Rutshuru.

U Rwanda rwamaganye ayo makuru yatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ibitangazamakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda zafashije M23 yagabye ibitero ku Ngabo za DRC, FARDC mu bice bya Chanzu na Runyoni.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zitigeze zijya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Rikomeza rivuga ko itangazo ry’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’inkuru zatangajwe n’ibinyamakuru bivuga ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe, ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse kidafite ishingiro.

Itangazo ry’uruhande rw’u Rwanda rivuga ko abagabo berekanywe "bafashwe mu kwezi gushize" kandi amazina yabo yavuzwe n’urwego rw’ubutasi rwa Congo mu nama yahuje impande zombi tariki 25 Gashyantare(2) i Kigali.

Iryo tangazo ryasinywe na guverineri François Habitegeko w’Iburengerazuba rigira riti: "RDF nta muntu ifite ufite amazina yavuzwe muri ririya tangazo" ry’uruhande rwa DR Congo.

Mu kiganiro na televiziyo TV5, Patrick Muyaya umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko bahereye ku makuru yatanzwe n’ingabo banenga ibikorwa byo gufasha umutwe wa M23.

Muyaya yagize ati "tubona ko igihe kigeze ngo harangizwe ubufatanye bwa M23 na leta y’u Rwanda" igihugu avuga ko babona nk’umufatanyabikorwa "ubu turi kumwe muri East African Community".

Yavuze ko " kuri uyu wa kabiri ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo atumirwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga "gutanga ibisobanuro kuri ibyo" no "kureba uko ikibazo cya M23 cyarangizwa burundu".

Mu butumwa yanditse kuri Twitter mu ijoro ryo kuwa mbere, Denis Mukwege umunyecongo ufite igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yavuze ko "Leta ya Congo idakwiye kongera kwemera ko ibihugu byo mu karere bishyigikira cyangwa bigafasha M23".

M23 ni bande? Bifuza iki?

Uvuze M23, bamwe bahita bumva Sultani Makenga abandi Bosco Ntaganda, abandi bagasubira inyuma kurushaho bakibuka Laurent Nkunda.

Kuva mu 2004, Gen Nkunda yivanye mu gisirikare cya DR Congo ajyana n’abasirikare be mu misozi ya Rutshuru ashinga umutwe wa CNDP wagiye ugaba ibitero ku ngabo za leta no ku mujyi wa Goma.

Impamvu zishingiye ku kurengera ubwoko no kurwanya indi mitwe y’inyeshyamba, nayo ishingiye ku moko, ni zimwe mu zatangwaga na Nkunda, n’abarwanyi be barimo Makenga na Ntaganda.

Nkunda yaje gufatirwa mu Rwanda mu ntangiriro za 2009 aba ari naho afungirwa, maze CNDP ikuriwe na Ntaganda yumvikana na leta ya Kabila mu masezerano yo kuwa 23 Weruwe (Mars mu gifaransa) 2009.

Nyuma y’agahenge k’imyaka ine, muri 2012 havutse umutwe wiyise M23 abarwanyi bawo bakuriwe na Ntaganda na Makenga, uvuga ko amasezerano ya leta na CNDP yo kuwa 23 ’Mars’ atubahirijwe.

Ntibizwi neza niba Sultani Makenga w’imyaka 49 ari we ugikuriye abarwanyi ba M23 cyangwa hari undi wamusimbuye.

M23 kugeza ubu ntiragira icyo ivuga kuri ibi bitero ishinjwa, BBC yagerageje kuvugisha umuvigizi wayo ’Willy Ngoma’ ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri territoire ya Rutshuru, hagabwe ibitero byatumye abaturage bahunga.

Ni ibitero bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa M23 wari umaze igihe waratatanye. Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka utandukanya RDC na Uganda.

M23 bivugwa ko yari igamije kwigarurira agace kose ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo ku wa Mbere ni uko abarwanyi b’uyu mutwe bari bakambitse mu bice bya Cyengerero ndetse ngo bari bamaze kwigarurira ibirindiro by’Ingabo za RDC biri mu gace ka Chanzu,Runyoni na Chengerero,banatwara intwaro zazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa