RDC: Ishyaka PPRD ryamaganye ibireo bya Perezida Museveni kuri Joseph Kabila
Yanditswe: Sunday 16, Jul 2023
Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryasubije Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nyuma y’ibyo aherutse gutangaza ashinja Kabila kuba ari we watumye ADF igira imbaraga ifite ubu .
Mu kiganiro aheruka kugirana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yagize ati: "Guverinoma ya Joseph Kabila, ishyigikiwe na bamwe mu bakinnyi bo mu karere ndetse n’amahanga, yahaye ADF ubukode bw’ubuntu muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Bacukura zahabu, bagurisha ibiti, basarura cakao, bakusanya imisoro ... "
Mu ishyaka ry’Abaturage riharanira Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD), aya magambo ya Perezida wa Uganda ntabwo yatambutse gutyo gusa nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga mediacongo.net ivuga.
Avugana n’urubuga INFOS.CD, Umunyamabanga Uhoraho wa PPRD, Ferdinand Kambere, yamaganye yivuye inyuma ibyo yise "gusebanya". Ndetse “ubupfumu”.
"Ni ubutumwa bugomba kumvikanamo kwerekana ubwoba. Bafite ubwoba bw’iherezo ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabahaye ’avantages’ zose zo kwigarurira uburasirazuba bwa DRC, ”ibi bikaba byavuzwe na Ferdinand Kambere, ushinja Uganda gushyigikira M23, ngo kimwe n’u Rwanda.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *