RDC: Jean-Pierre Bemba yatangiye kubangamira abegereye Perezida Tshisekedi kubera ubunyamwuga buke
Yanditswe: Saturday 06, May 2023

Nyuma yo guhabwa umwanya wa minisitiri w’ingabo muri guverinoma ya Sama 2, Jean Pierre Bemba ngo yatangiye kwerekana imitsi ye nk’umubyeyi mwiza wita ku muryango we ushishikajwe no guha uburere abana be kugira ngo Repubulika ya Demokarasi ya Congo igende neza .
Uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba ngo akomeje kwamagana imyitwarire idasanzwe y’abegereye Perezida Felix Tshisekedi.
Nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique, “uwahoze ari visi-perezida arakajwe no kutagira uburambe na gahunda by’abegereye perezida, kandi akabibwira bamwe mu nshuti ze cyangwa abadipolomate”.
Ibi byose byerekana ko abajyanama ba hafi na ba minisitiri ba Tshisekedi bitwara uko bashatse batitaye ku buyobozi bwo hejuru. Bamwe muribo ndetse baba barigaragaje kenshi mu bijyanye no kunyereza umutungo wa leta ya Congo.
Kugeza ubu, ngo kutagira ubunyamwuga ngo nibyo biranga abafatanyabikorwa ba hafi ba Tshisekedi. Abenshi muribo bakomoka muri diaspora. Ngo baza nta burambe, bakimenyereza umwuga mu bigo bya leta bigomba kuba bicungwa n’abagabo babishoboye kandi bakora. Bikaba atari byo bikorwa kugeza ubu nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mu 2019 nyuma y’amatora yarwanyijwe cyane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, benshi bakomeje kwamagana kutaba abanyamwuga kwa bamwe mu nzego zo hejuru za Leta.
Ingaruka zivuka, ngo n’uko gukikizwa n’abatabifitiye ububasha, inshuro nyinshi byatumye Tshisekedi afata ibyemezo bidakwiye haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, bikaba bikomeje guhindanya isura ya Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *