skol
fortebet

RDC: Musenyeri Muteba wa Lubumbashi yongeye gutunga agatoki ubutegetsi bwa Tshisekedi

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Monday 12, Jun 2023

RDC: Musenyeri Muteba wa Lubumbashi yongeye gutunga agatoki ubutegetsi bwa Tshisekedi

Sponsored Ad

skol

Musenyeri mukuru wa Lubumbashi yongeye gutunga urutoki abategetsi b’igihugu abashinja kwita ku nyungu zabo aho kwita ku nyungu za rubanda muri rusange.

Byavuzwe na Musenyeri Fulgence Muteba imbere y’imbaga y’aba Kristu bari bamushagaye bitabiriye igitambo cya Misa yaturiwe kuri kuri Stade ya TP Mazembe kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023.

Mgr Fulgence Muteba yamaganye uburyo abanyapolitiki bayoboye igihugu bitwara hirya no hino, ariko kandi agaruka k"umubabaro w’abaturage" ukomeje kwiyongera bitewe n’imyitwarire y’abayobozi bakabaye bita ku bibazo byabo.

Ati: "Aba baturage batuye ku butaka bwuzuye ubutunzi butagira ingano, ariko ikibabaje! Ntabwo babwungukiramo bihagije. Yaba umuringa cyangwa cobalt hano muri Katanga, yaba diyama iva Kasai cyangwa ibiti biva muri Equateur hamwe n’amafaranga yinjira muri gasutamo ava ku mipaka n’ibihugu icyenda bidukikije, inyungu z’ubwo butunzi butagira ingano zihariwe n’agatsiko k’intore ziri ku butegetsi ndetse n’ibigo by’ibihugu byinshi nta shingiro. ”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga, Musenyeri mukuru wa Lubumbashi yakomeje avuga ko muri iki gihe, abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari bo ba nyir’umutungo kamere uri mu butaka bw’igihugu cyabo ariko bakomeje kwibasirwa n’ubukene bukabije n’amakuba ashingiye kuri uwo mutungo.

Mu gusoza ijambo rye, yavuze ko mu buryo bwumvikana, ubu bigaragara ko "uzashaka gucamo igihugu ibice kubera ibitekerezo bya politiki, azasanga abaturage mu nzira ye".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa