skol
fortebet

RDC na Sudani ntibakiriye neza ibyo Gen Muhoozi aherutse kubatangazaho

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani byokeje Uganda igitutu, nyuma y’amagambo aheruka gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zayo, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, ni bwo yahamagaje ‘Chargé d’Affaires’ muri Ambasade ya Uganda i Kinshasa, Matata Twaha Magara ngo atange ibisobanuro kuri ariya magambo.

Mu mpera z’icyumweru gishize Gen Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko guhera mu kwezi gutaha kwa Mutarama azagaba ibitero ku bacanshuro b’abazungu bari mu burasirazuba bwa RDC.

Ni Muhoozi wanavuze ko “Abacanshuro b’abazungu bari i Goma na Sake bakwiye kuharasirwa, kuko ni abanzi ba Afurika”, mbere yo gusiba ubwo butumwa.

Kinshasa yasabye Kampala gutanga umucyo ku mpamvu yahisemo “gufata uruhande mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo ndetse no ku mubano w’ibihugu byombi.”

Amb. Twaha ku wa Gatatu ubwo yitabaga Umukuru wa dipolomasi ya RDC yavuze ko igihugu cye nta ruhande cyigeze gifata, ndetse ko “aho Uganda ihagaze kuva iki kibazo cyatangira harazwi”.

Usibye RDC, Sudani na yo yasabye Uganda ibisobanuro ndetse isaba iki gihugu gusabira imbabazi amagambo Gen Kainerugaba yayitangajeho.

Uyu musirikare yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “Amahomvu ari muri Sudani vuba aha azarangira. Bariya bahungu bari Khartoum niba batazi intambara icyo ari cyo, bazakimenya.”

Gen Muhoozi mu bundi butumwa yatangaje ko nyuma y’uko Donald Trump azaba amaze kugera ku butegetsi nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azatanga umusada bityo Khartoum igafatwa.

Ati: “Dutegereje umuchwezi mugenzi wacu, Donald Trump ngo abe Perezida. Tubifashijwemo na we, tuzafata Khartoum.”

Gen Muhoozi Kainerugaba ntiyigeze atangaza uruhande ahagazeho mu ntambara yo muri Sudani ikomeje gusakiranya ingabo za Leta y’iki gihugu n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).

Icyakora uyu mutwe ni wo ugenzura igice kinini cy’umurwa mukuru w’iki gihugu, Khartoum.

Si ubwa mbere Uganda isabwa ibisobanuro kubera amagambo y’uriya Mugaba Mukuru w’Ingabo zayo.

Mu mwaka ushize ubwo Gen Muhoozi yari akiri Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yatangaje ko ingabo ze zafata umujyi wa Nairobi mu gihe kitarenze iminsi itatu, bituma umwuka uba mubi hagati ya Kenya na Uganda.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni asaba imbabazi abanya-Kenya, ibyatumye umubano w’ibihugu byombi usubira mu buryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa